Ihuriro ry’abadepite bashinzwe guteza imbere imibereho myiza barizihiza isabukuru y’imyaka 10
Ihuriro ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko bashinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (RPRPD), mu gihe bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ihuriro ryabo rimaze rishinzwe, bemeza ko bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ubuzima bw’Umunyarwanda bukomeze kugenda neza.
Zimwe mu mbogamizi iri huriro rigaragaza ko rimaze kubona mu myaka rimaze ni ubwiyongere bw’abaturage bukomeza gutuma ubukene burushaho kwiyongera, n’ubwo ubukungu bw’igihugu bugenda bwiyongera.
Ibyo babihera ko umubare w’abana umugore yabyaraga mbere wabarirwaga mu bana batandatu n’ibice ariko ubu ukaba ugeze kuri bane n’ibice, ariko ugasanga ntacyo bihindura ku mibereho kuko ubukungu bwiyongera ku gihugu budahagije kuri bose.
Mu busabane abagize iri huriro bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 13/06/2013, umuyobozi w’iri huriro, Senateri Galican Niyongana, yatangaje ko hari byinshi bikomeza gushyirwamo imbaraga mu gihugu ariko bidashobora kuboneshwa ijisho.
Depite Julienne, umuyobozi wungirije muri iri huriro, nawe yemeje ko ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubwiyongere bw’umusaruro ari inzitizi ku iterambere.

Ati: “Umuvuduko y’ubwiyongere y’abatutarage utajyanye n’umuvuduko w’iterambere ntidushobora gutera intambwe twifuza kugeraho ku iterambere nk’igihugu.
Gusa n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa hagaragaye ko ubwinshi bw’abaturage bugenda bugabanuka ndetse serivisi zo kuboneza urubyaro zigenda ziyongera.”
Depite Uwacu yakomeje avuga ko hari ingamba bafite by’umwihariko zo gushyira imbaraga mu rubyiruko, kuko arizo imbaraga z’igihugu zubaka ndetse no kuba bafite ubuzima bwiza. Yunavuze ko urubyiruko rugomba kumva ko bagomba kugira uruhare mu kugabanya ubwiyongere bw’abaturage.
Irihuriro riburira ko u Rwanda rukomeje kugendera ku muvuduko wo kororoka ruriho, Abanyarwanda bava kuri miliyoni 11 muri 2013 rukaba rubarirwa muri miliyoni 18 mu mwaka wa 2020.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NIYONGANA Gallican ni Senateri ntabwo ari Depite niba bishoboka mukosore. thx
Mubatubarize impamvu imishahara ihabanye cyane mu gusumbana...koko mubona 58000frw....hari ugeze hejuru ya 5 800 000 frw...akamukuba inshuro 100...biteye isoni n’agahinda
Gukuraho Buruse...no kuvuga ko abanyeshuri bigira ubuntu ariko ugasanga nibwo batanga amafaranga y’umurengera...
Kutabaza cg ngo bagishe inama abahinzi ’aborozi mu gufata ingamba zibareba...
Abashaje cyane...kuvangura imfubyi n’abapfakazi aho kureba ubukene n’ibibazo bafite....kudafata umwanzuro ku kibazo cyo gushyingura no kwibauka abishwe bose utarebye uburyo bishwemo...kuko uwapfushije wese afite uburenganzira bwo kunamira uwe..n’uwapfuye akagira ubwo gushyingurwa n’abe cg se na Leta iyo ibishobye
Aba bagabo umuntu yavuga byinshi...kuko inzira iracyari ndende...tureke gusha kuvugwa neza ahubwo turebe umusaruro...
Gallican ni senateri ntabwo ari depite!!
Ku bantu bafite ubumuga intambwe iracyari ndende ba Nyakubahwa! Gahunda mubafitiye ni iyihe?
Ndabaramukije nimutubarize abo baduhagarariye icyo bakoze ku mibereho y’abageze mu zabukuru ari abafata pension ndetse nabatigeze bakora niba ntacyo niki bateganiriza abo bantu?murakoze kudutangira igitekerezo .Mugire amahoro