Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ryabonye ubuyobozi bushya

Depite Nyirarukundo Ignatienne, niwe Perezidante mushya w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP), akaba ayoboye komite yatowe kuri uyu wa mbere tariki 06/01/2014 amatora yabereye mu karere ka Musanze.

Aya matora yabereye mu nama idasanzwe y’iminsi ibiri yari igamije kwemeza abanyamuryango bashya muri iri huriro, kungurana ibitekerezo ku mategeko agenga iri huriro, kwemeza igenamigambi no gutora abagize komite nyobozi na ngenzuzi.

Uhereye i Bumoso: Perezidanti wa FFRP ndetse n'umunyamabanga mukuru bose batowe.
Uhereye i Bumoso: Perezidanti wa FFRP ndetse n’umunyamabanga mukuru bose batowe.

Nyuma yo gutorwa, Depite Nyirarukundo wasimbuye depite Mukarugema Alphonsine, yavuze ko bagiye gukomereza aho abo basimbuye bari bageze, barushaho gusobanura neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, berekana uburyo umubare munini w’abagore mu nteko atari umubare udafite icyo ushoboye.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwinjiye muri gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye kuburyo butandukanye n’ibindi bihugu, kuko iri hame ryazanye na gahunda yo guha uburenganzira n’amahirwa angana buri munyarwanda nta vangura.

Ati: “Ntabwo twari nkwinjira mu gihugu giha amahirwe angana umunyarwanda wese ngo dusigare muri gore-gabo”.

Perezidanti w'inteko umutwe w'abadepite (uwa gatatu uhereye iburyo) aganira na perezidanti mushya wa FFRP (ukurikiyeho).
Perezidanti w’inteko umutwe w’abadepite (uwa gatatu uhereye iburyo) aganira na perezidanti mushya wa FFRP (ukurikiyeho).

Honorable Donatile Mukabarisa, perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yashimiye komite icyuye igihe, aboneraho no gusaba komite nshyashya kumenya zimwe mu mbogamizi umugore agihura nazo, zirimo ubujiji, ubukene ndetse no kutigirira ikizere, cyane bikigaragara ku mugore wo mu cyaro.

Ati: “Haracyagaragara ibibazo mu miryango, ibibazo by’ihohoterwa, abagore bakiri mu bukene, ibirebana n’uburere bw’abana kuko aribo dukorera aribo Rwanda rw’ejo kugirango tuzabarage igihugu bafitemo uburere bwiza, ubunyangamugayo no gushaka gukomeza kugikorera ngo gikomeze gitere imbere”.

Abagize biro nshya y’ihuriro FFRP ni Perezidante Depite Nyirarukundo Ignatienne watowe ku majwi 35 kuri 43 y’abatoraga, Visi perezidante aba Depite Izabiriza Mediatrice watowe ku majwi 33 kuri 43, Umunyamabanga mukuru aba Senateri Nyagahura Margaret, naho depite Mukarugwiza Annonciata aba umubitsi.

Abitabiriye inama bose bafashe ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye inama bose bafashe ifoto y’urwibutso.

Hatowe kandi abahagarariye za komisiyo enye ndetse n’abagenzuzi batatu b’ihuriro.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama idasanzwe harimo kugira uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwita ku burere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 7 )

reka nshimire leta yahaye umwanya umugore mu nteko ni ukuri u Rwanda rumeze nka rwa rugo ruufite umufasha mwiza kuko rytera imbere, gusa abayoboye bakomze bite ku nyungu z’abanyarwanda nabo bahagarariyr bose ntibaziyiteho gusa.

Maisha yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ndabizi ko mufite byinshi mushoboye kandi iri huriro rirakemura byinshi mu bari n’abategarugoli..mu by’ukuri biranejeje kuba mwaravuguruye Ubuyobozi bwanyu..kandi nizereko amaraso mashya azakomereza aho mwari mugeze!!

byanyuma yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

emmanuel ibyo uvuga nibyo , mu Rwanda ntagihe tutahaye agaciro abagore, ariko baknaga bakigira ibitanagza ngo barahohoterwa, reba anwe mu bihe byo ha mbere hari nabatwarekazi, uzabaze ba nyagakecuru, nyirakigwene,abagabekazi bose baravugaga rikijyana none kubera umwaduko wabera na democratie yamafuti ngo rwose tugomba kurengera umwana wumukobw andtse numugore kuko bagowe , batagira iajambo , bavutswa uburenganzira bwabo!!!!

kalisa yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Nihehe se umugore yahejwe kuvakerakose,nokubwami
yari uwakabiri kubutengetsi (Umugabekazi)kandi harina
bagabekazi bivugwako barushaga ijanbo Abami.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Aba bagore se mama barashaka guhimba igihugu cyabo....ariko ubundi iryo huriro ubwo rigamije iki? iruhande rw’Inteko ishinga amategeko...njye ntago ndigera numva ihuriro ry’abagabo bo mu nteko ishinga amategeko.. ariko uzi ko wasanga abgore bagira ubwenge kurusha abagabo!!!!!

ramires yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

uwuheje umugore, ameke aba aheje umuryango, ntaterambere waba uteze kumuryango umugore waramuheje, kandi umuryango n’igihugu, umuryango wasigaye inyuma n’igihugu kiba cyatakaye kare, ndashimira cyane prezida wa republika warebye kure akamenya ko umugore ari umutima w;urugo, umuryango(igihugu) ati reka nkuteze imbere, none dore ingaruka nziza dore aho igihugu kigeze , igihugu kirahabwa ibikombe by’ishimwe byaba buri munsi. vive Rwanda vive Kagame Paul

kamaliza yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

urabona ko abagore nyuma yo guhezwa igihe kinini nabo bageze kure mu miyoborere myiza no kwihuza mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo

depite yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka