Ihuriro FFRP riramagana ibihuha bivugwa ku itegeko ryemerera abantu gukuramo inda

Ihuriro ry’ abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (FFRP) rikomeje kwamagana ibihuha bivugwa na bamwe babifitemo inyungu zabo cyangwa se badasobanukiwe bagenda bavuga ko hatowe itegeko ryo gukuramo inda.

Abagize ihuriro FFRP bari mu biganiro barimo kugirira hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu basobanura iby’iryo tegeko.

Ubwo bari mu karere ka Nyanza tariki 28/09/2012 basobanura ibirebana n’icyo ingingo z’amategeko zivuga ku cyaha cyo gukuramo inda, Depite Nyirabega Euthalie yatangaje ko izo ngingo zirengera uburenganzira bw’uwahohotewe bikamuviramo gutwara inda.

Uyu mudepite avuga ko hirya no hino mu gihugu hari abantu bavuga ko ibyo bizaba urwitwazo rwo gukuramo inda nyamara ngo ntaho bihuriye n’icyo iryo tegeko ryo gukuramo inda rigamije.

Agira ati: “Umuntu wahohotewe ntabwo abimenya ari uko yatangiye kugaragara, ahubwo ahita ajya kwa muganga nibura mu masaha 48 bikamuha amahirwe yo guhabwa imiti yo gukumira ubwandu bwa SIDA n’inda yaturuka kuri iryo hohoterwa yakorewe” .

Ibimenyetso byagaragajwe na muganga wakiriye uwahohotewe nibyo bishingirwaho n’ubushinjacyaha mu gukurikirana uwahohoteye; nk’uko depite Nyirabagenzi abisobanura.

Akomeza asobanura ko hakwiye gushyirwaho ingufu abagore bakamenyeshwa uburenganzira bwabo kandi bakamenya uko bitwara mu gihe bahohotewe. Ati: “ Ibyo bizabarinda gutwita inda batifuza kandi birinde abana b’abakobwa”.

Depite Nyirabega Euthalie (ibumoso) asobanurira abagore bo mu karere ka Nyanza icyo amategeko avuga ku buryo bwo gukuramo inda.
Depite Nyirabega Euthalie (ibumoso) asobanurira abagore bo mu karere ka Nyanza icyo amategeko avuga ku buryo bwo gukuramo inda.

Zimwe mu mpamvu zikuraho uburyozwacyaha mu birebana no kuguramo inda mu Rwanda zirimo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kuba yarashyingiwe ku ngufu, kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya bugufi kugera ku gisanira cya kabiri hamwe no kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi; nk’uko ingingo y’165 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Muri iki gitabo kandi mu ngingo y’162 havugwamo ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 200.

Abagore bari bitabiriye ibyo biganiro bishimiye ko bibavaniyeho ibihuha byabumvishaga ko hashyizweho itegeko ryo gukuramo inda hanyuma basoza biyemeza kujya kumurikira bagenzi babo bakiri muri iryo curaburindi ryo kutamenya ntibanasobanukirwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bavandimwe,igikorwa ubwacyo ni ubwicanyi!!Circomstances umuntu yatwariyemo inda ntibibuza ko ukuyemo inda aba ari umwere kuko amaraso y’umuziranenge azajya amukurikirana!Urwo rubuto se ruba ruzira iki?Nyamara tumenye ko hejuru yacu hari Imana!!

josee yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

ibi byemezo nkuko byafashwe muburyo bwo kurengera umuntu watwise bikaba byamuviramo ingaruka mbi ubwabyo nibyiza ndetse cyane. ariko ndibaza kugirango owo muntu watwise byemezweko iyonda igomba kuvamo niki azerekana nkagihamya, cg hazitabazwa police ikore uperereza? muzatubarize.

murungi yanditse ku itariki ya: 30-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka