Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryarahagurukiwe
Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iratangaza ko yahagurukiye kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri kwiyongera mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’iyi komisiyo, Mutuyemariya Emeritha, mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yahuje abakozi b’ibigo byita ku bahuye n’ihohoterwa ritandukanye mu karere k’ibiyaga bigari.
Muri iyi nama, bigaga ku buryo bwo gufasha gusubira mu buzima busanzwe abahuye n’ihohoterwa, cyane cyane abo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Mu kiganiro na Kigali Today, Mutuyemamariya yatangaje ko abana n’abagore bafatwa ku ngufu, aribyo bibazo muri ibi bihe bahura na byo cyane muri Komisiyo abereye umunyamabanga mukuru.
Cyakora ngo ubu barabihagurukiye kugira ngo bicike burundu. Yagize ati ”Twashyizeho abakorerabushake b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu turere twose ndetse n’imirenge, bashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho batuye’’.
Yakomeje atangaza ko iyo hagize umwana cyangwa umugore ukorerwa ihohoterwa, abo bakurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu turere n’imirenge, bamenyesha komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku buryo bwihuse, komisiyo igatangira kubikurikirana, igatabara mu maguru mashya.

Yakomeje atangaza ko abakorewe iryo hohoterwa cyane cyane abatishoboye, bafashwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu gukurikirana ababahohoteye mu nkiko, ku buryo ubu ihohoterwa ritangiye kujya rigabanuka kubera ibihano byakajijwe.
Mutuyemariya anatangaza ko Leta y’u Rwanda yanashyize imbaraga mu kunga cyane cyane abahohotewe ndetse n’ababahohoteye, ibicishije muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.
Aha atangaza ko biciye mu biganiro abahohotewe bagerageza gukira ibikomere batewe n’ababahohoteye, ndetse n’ababikoze bagatanga ubuhamya buhindura bagenzi babo bagifite umutima wo guhohotera abandi.
Yanasabye Abanyarwanda ndetse n’abatuye ibiyaga bigari, gukomeza kuba hafi y’abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa ryakunze kuranga aka karere, abasaba kubumva, kubafasha muri byose ndetse no kubahumuriza kugira ngo babashe gukira ibikomere batewe n’ihohoterwa bahuye na ryo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda tugeze kure turihashya, ntirikwiye mu muco wacu
Babahane bihanukiriye
Ihohotera rishingiye kugitsina rirakabije sana, mbabazwa no kubona umugabo ufite umugore afata akana .Niki cyateye mubanyarwanda koko
Nibabihagurukire kuko birakabije ntibagitinya n’impinja, n’akumiro