Igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’amahoro mu MAFOTO
U Rwanda rwakiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, waranzwe n’imyidagaduro y’igitaramo cyabereye muri Stade nto i Remera.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015 nk’uko bisanzwe biba buri mwaka, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga ngarukanwaka w’amahoro. By’umwihariko umunsi waranzwe n’igitaramo cyasusurukije abantu batandukanye.
Abahanzi batandukanye baturutse mu karere bari baje gususurutsa abantu.
Abahanzi batandukanye batandukanye bagaragaye muri iki gitaramo, barimo itsinda Urban Boyz na Knowless bo mu Rwanda, Ice Prince wari uturutse muri Nigeria, Dama Do Bling waturutse muri Mozambique, Maurice Kirya wo muri Uganda, Ali Kiba wo muri Tanzania , Wangechi wo muri Kenya, Innoss’B wo muri Congo-Kinshasa n’abandi babyinnyi batandukanye bo muri aka karere.
Amwe mu mafoto meza y’uko igitaramo cyagenze:
Habanje imbyino zitandukanye zigaragaza umuco w’ibihugu. Aha abaturutse muri Uganda bari bari kwiyerekana.
Abana nabo ntibari bahejwe muri iki gitaramo.
Urubyiruko rwari rwishimiye kuba muri iki gitaramo rukabasha kubona imbonankubone bamwe mu bahai babona ku mateleviziyo.
Umuhanzikazi Knowles ni gutya yatangiye imiririmbire ye.
Abo bakobwa nanbo berekanye ubuhanga bwabo mu mibyinire idasanzwe.
Aba bana bari batangajwe no kubona abasitari basanzwe babona ku matereviziyo.
Abandi nabo amaboko bari bayazamuye kubera indirimbo Knowles yabarimbiraga.
Arthur Nkusi niwe wari umushyushyarugamba muri ibi birori.
Abakobwa beza nabo bari babukereye.
Bamwe mu bayobozi nabo bari baje kwihera ijisho icyo gitaramo.
Urbano Boys nabo basusurukije benshi.
Stade nto yari yuzuye, abandi barasaguka bajya mu kibuga.
Abana ni bamwe mu batarahishe amarangamutima yabo.
Ali Kiba na Ice Prince basusurukije abantu biratinda.
Abo bana nabo batumye stage isa neza kubera uruvangitirane rw’amadarapo y’ibihugu byo mu karere.
Ali Kiba na Ice Prince ku rubyiniro.
Uko niko byari bimeze.
Minisitiri Nsengimana ageza ijambo ku bari bitabiriye igitaramo.
Uwateguye iki gitaramo ashimira abagiteye inkunga.
Igitaramo cyagaragayemo ubuhanga.
Aba babyinnyi nabo bagacishijeho.
Abafana ba knowless bakomeje kumwereka ko bamushyikiye ibihe byose.
Abaho aho barishimye.
Abana babanyeshuli bari aha ntaguhuga barareba ib byamamare byaje kwiatanya nabo kumunsi w’amahoro.
Amahoro n’ibyishimo biragaragara mur aba bana.
Benshi barishimye.
Byari ibirori byashimishije buri wese waruhari.
Innocent Balume watsinze amarushnwa ya Akon muri RDC nawe yagaragaye muri iki gitaramo.
Miss Rwanda 20115 nawe ari mubagaragaye muri ibi birori.
N’abanyamahanga batuye u Rwanda baje kwifatanya kumunsi w’amahoro.
Amahoro amahoro amahoro, mwari muberewe, amafoto nimeza cyane, wari umunsi ukeye.
Amahoro niyo yambere, tubyine amahoro,duhumeke amahoro, amahoro naganze mu rwanda rwacu.
amahoro naganze mu Rwanda rwa Gasabo, amahoro aganze aganze.
knowless kbs yerekanye ko ari champion uburyo yishimiwe byonyine uyumukobwa su rukundo akunzwe gusa , aragara Gaza ubuhanga