Igikorwa cyo gukangurira abantu kumenya ururimi rw’amarenga kizasiga abantu barusobanukiwe kurushaho

Umuryango Media for Deaf Rwanda ufite uruhare mu gukangurira abantu kumenya ururimi rw’amarenga, uratangaza ko igikorwa watangiye cyo gukangurira abantu kumenya uru rurimi kizagera ku musozo abantu bamaze kumenya agaciro karwo no kumva kurushaho abatumva.

Iki gikorwa cyatangiye hakusanywa ubutumwa butandukanye bukanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda, ubwo butumwa bukaba bukubiyemo abantu b’ibyamamare n’abayobozi mu Rwanda bagira ubutumwa bagenera abatavuga bakoresheje ururimi rw’amarenga.

Bamwe mu bahanzi bagaragara mu mavidewo atanga ubutumwa ku babana n'ubumuga bw'abatumva.
Bamwe mu bahanzi bagaragara mu mavidewo atanga ubutumwa ku babana n’ubumuga bw’abatumva.

Kellya Uwiragiye uhagarariye Media for Deaf Rwanda, atangaza ko iki gikorwa bise “Sign your Name” cyangwa se mu Kinyarwanda ngo “vuga izina ryawe mu marenga”, kigamije gukangurira abantu kumenya ko ururimi rw’amarenga ari ururimi nk’izindi zisanzwe zikoreshwa ku isi.

Agira ati “Ururimi rw’amarenga ni ururimi uwo ari we wese ashobora kurukoresha nk’uko hari Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Muri Iki gikorwa cya Sign your Name twifashishije abantu basanzwe bazwi, ku buryo nihagira umuntu ubabona ahita avuga ngo biriya bint ako nanjye nabyiga nkabimenya.”

Kellya Uwiragiye na bagenzi be bafatanyije mu gushinga umuryango Meadia Deaf for Rwanda.
Kellya Uwiragiye na bagenzi be bafatanyije mu gushinga umuryango Meadia Deaf for Rwanda.

Ikigamijwe cya mbere ni ukwerekana ko abatavuga nabo bagomba kujya mu muryango Nyarwanda kandi bagahabwa uburenganzira nk’abandi. Uwiragiye ati “Niba itangazamakuru rikorera abantu bose ariko hari n’abo bahari, nonese bakurikirana ibiganiro bate?”

Uwiragiye atangaza ko ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda n’ibindi bikorwa bigaragarira amaso bikwiye gushyiraho uburyo bwo gufasha abatumva kugira ubutumwa bakura mu bitambutswa.

Uyu muryango washinzwe n’urubyiruko rwize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, bafite gahunda yo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baharanira ko babona uburenganzira busesuye bwo kugerwaho n’amakuru mu rurimi bumva. Bakaba barabikuye mu gitabo gisoza Kaminuza cyanditswe n’umwe muri aba banyeshuri.

Abayobozi batandukanye n’ibyamamare mu Rwanda bamaze gutanga ubutumwa bwabo babinyujije mu marenga, kandi bigatambuka kuri Televiziyo y’Igihugu. Bamwe muri abo harimo Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana, umunyarwenya Arthur Nkusi, ba Nyampinga b’u Rwanda nka Colombe Akiwacu na Kundwa Doriane n’abahanzi nka Riderman, Dany Vumbi na Christopher.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

nange uwarunyigisha kuko numva ndi interesse

janny yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka