Igihuza Abanyarwanda si ubwoko ahubwo ni Ubunyarwanda– Senateri Bizimana
Ngo Abanyarwanda bakwiye kumenya no kujya bahora bazirikana ko icyo bahuriyeho atari ubwoko ahubwo ari igihugu gituma bose bitwa Abanyarwanda kandi bikaba bikwiye kubafasha kuba bamwe no guharanira imibereho myiza n’iterambere rusange nk’Abanyarwanda.
Ibi byavuzwe na Jean Damascene Bizimana, Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, mu kiganiro yatanze ku bakozi n’abayobozi b’Intara y’Amajyepfo tariki 10/12/2013 kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda.”

Muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti: “ Politiki y’imiyoborere mu mateka mabi yaranze u Rwanda”, Senateri Bizimana, yifashishije ubucukumbuzi yakoze ngo bwimbitse, yabwiye abakozi b’Intara y’Amajyepfo ko mbere y’umwaduko w’ubukoloni Abanyarwanda bari bifitiye ubumwe butajegajega.
Yagize ati: “Abakoloni batandukanyije Abanyarwanda bifashishije amoko, maze ububasha umwami yari afite ku baturage be nabwo barabumwambura.”
Uyu musenateri byagaragaraga ko yakurikiranye neza amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yabwo, yasobanuye ko igihuza Abanyarwanda atari amoko anyuranye biswe, avuga ahubwo ko ari igihugu kimwe basangiye ndetse n’ururimi rumwe bavuga bakabasha kumvikana.

Ati: “Gahunda ya Ndi umunyarwanda ubu turimo kwimakaza mu Rwanda ni byiza ko iganirwaho n’inzego zose, abumva bashobora gusaba imbabazi ku ruhare rubi bagize bakabikora hagamijwe kubaka Ubunyarwanda twese duhuriyeho.”
Nk’uko Senateri Bizimana Jean Damascène yakomeje abisobanura, ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda nta rwego cyangwa icyiciro cy’abantu itareba kuko igamije gufasha Abanyarwanda bari mu gihugu imbere n’abari hanze kugira imyumvire imwe y’Ubunyarwanda.
Alphonse Munyantwali guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba ari nayo yateguye iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda avuga ko yateguwe mu rwego rwo kuyisobanurira abakozi bayo kugira ngo bamenye neza icyo igamije n’umusaruro itegerejweho wo kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Kuva ku mukozi ukora isuku kugeza k’uwo mu biro by’Intara y’Amajyepfo wese, bose bari mu biganiro byagenewe iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kandi buri wese agahabwa umwanya wo kugira icyo avuga ku buhamya bwe bwite akaba ari naho benshi muri bo bahereye birekura bakagaragaza ibikomere byabo bafite ku mutima kugira ngo babohoke.
Iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yirije umunsi wose ku biro by’Intara y’Amajyepfo yanerekaniwemo filime yerekana amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse na nyuma yaho hagaragazwa uko igihugu cyagiye cyiyubaka mu bukungu, imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera buri wese yibonamo kandi bibereye Abanyarwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyuma Yaho Sen Yasuraga Amwe Mumazu Yubaswe Na Nyakubawa Mm.madame jannette kagame kwagiranye ikiganiro cyigufi. nasena batubaza uburyo tubayeho abakodesherezwa twasubijeyuko nacyibazo ariko nibwo babajije umwana umwe waragije kwiga niba yaba Yarabashije Kubona Akazi Umwana Yasubije( Senateri) Ko Nakazi Yariyabona Noneho basaba Ubuyobozi Ko Bwazafasha Uho Mwana Akagila Icyo Akora Ubuyobozi Nabwo Buvuga Ko Buzabikora (Turashima Ubuyobozi Bwose .Turashimara Abasenateri Baheruste Kudusura( Ikanembwe Kwa Janette Kagame ) Murakoze Imana Ibaride From M.J
amahoro ibyiza
Ntakitagira iherezo ibi birimo kugerwaho biri m’itima yabenshi!!!