Igihugu gikeneye ingufu zanyu- Lt. Gen. Ibingira
Inkeragutabara zo mu Karere ka Nyamasheke zasabwe kuba umusemburo w’iterambere, zibumbira mu makoperative hagamijwe kuba indashyikirwa mu iterambere kandi zubaka igihugu.
Ibi zabisabwe n’umukuru w’inkeragutabara mu ngabo z’igihugu, Lt Gen. Fred Ibingira ubwo yazisuraga kuri uyu wa kane tariki ya 04/12/2014.
Lt Gen. Ibingira yabwiye abagize urwego rw’inkeragutabara ko ari ingufu z’igihugu kandi ko bakomeje gukorera urw’ababyaye, akaba ari yo mpamvu bakomeza kwitabazwa mu mirimo itandukanye irimo iyo koherezwa mu butumwa bwa gisirikare u Rwanda rurimo mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati “igihugu kirabakaneye kandi gikeneye ingufu zanyu, na n’ubu turabakenera umunsi ku munsi kugira ngo mujye guhagararira igihugu mubungabunga amahoro ku isi ndetse no mu Rwanda murakora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu, mukomereze aho”.

Lt Gen Ibingira yabibukije ko hashyizweho koperative ibahuza igamije kubateza imbere anabasaba kuyijyamo bose, ababwira ko kwibumbira mu makoperative bizatuma biteza imbere kandi bagakorera n’igihugu.
Yagize ati “nimujye mu makoperative ku bwinshi zibafashe bizadufasha natwe kubagezaho ibyo tubagenera ku buryo bwihuse, mukungukira ku kuba umwe kandi muri benshi”.
Lt Gen. Ibingira yasabye bagize urwego rw’inkeragutabara kwirinda umuntu wabacamo amacakubiri aho yaba aturutse hose, bakiyumva ko ari inkeragutabara z’ingabo z’igihugu kandi bakagira indangagaciro n’ikinyabupfura biranga ingabo z’u Rwanda.
Yongeye kubibutsa ko ingabo z’u Rwanda zikomeye nta muntu wazimeneramo abasaba kwima amatwi abashobora kubabwira ibindi bitajyanye n’ukuri basanzwe bazi neza.

Muri rusange Inkeragutabara mu bibazo zagaragaje harimo kuba hari abataragerwaho no kujya mu butumwa bw’amahanga, kubona akazi, uburyo bwo kwikura mu bukene n’ibindi.
Umukuru w’inkeragutabara yababwiye ko umuntu wese ugishoboye azabona amahirwe yo kujya mu butumwa, ndetse n’abagifite ibibazo by’akazi kandi bafite ubushobozi ko bazaherwaho ubutaha, ariko ababwira ko bidakwiye ko umuntu ajya mu butumwa agakurayo amafaranga akagaruka ntagire icyo amumarira, ahubwo agasigara ari habi kurusha uko yagiye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uruhare rw’inkeragurabara sinarushidikanyaho na gato kuko ibikorwa bamaze kugeraho birivugira. Bakoze byinshi birimo kugarura umutekano mu gihugu,ubu rero ikigezweho ni ukuwubungabunga no kuwushakira abandi batarawubona.
Inkeragutabara zigaragaza ubudshyikirwa budasanzwe mu iterambere ry’igihugu cyacu ndetse no kurinda ibyagezweho by’umwihariko.
ibikorwa byiza byaranze izi nkeragutabara kuva kera kandi nanubu ni ibyo kwishimirwa bityo aba b’i Nyamasheke ubutumwa bahawe na Ibingira nibabukoresha neza bazegera kuri byinshi