Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse
Imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rishingiye ku imanuka ry’abyo ku rwego mpuzamahanga ryakomeje kugaragara mu mezi ya Kanama na Nzeri 2015.
Guhera kuri uyu wa kabiri igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse Nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda.

Ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse
Ibiciro fatizo bya Essence na Mazutu ntibigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 888 I Kigali mu gihe igiciro cyari gisanzweho ari amafaranga 920.
Kalimba Alphonse
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitoro ngo cyagabanutse ni ko kuri, kandi igabanuka ryacyo rimanukana nibindi,
ariko abantu mukunda ibya make!!! ubwo se bagabanyijeho angahe yatuma uzenguruka aho hantu hose uvuze ushaka aho bagabanyije??icyo gihe wataye se??
iyo babitangaje, barareka abacuruzi nabo bakitegura, bishyirwa mubikorwa k’umunsi ukurikiyeho
mvuye kunywesha essance nyamirambo ariko igiciro ni cyakindi, ntibaganyije kandi batubwira ko uno munsi le 6 aribwo cyagombaga kugabanuka.mutubarize
mbega igihombo nagize! ejo nanywesheje full tank none ngo bamanuye yayayay
abatwara imodoka twongeye twasubijwe
abatwara imodoka twongeye twasubijwe
Muri iki gitondo nanyuze kuri station 4 zose kuva ku Kinamba ngera Rwandex nsanga ntanahamwe bamanuye ibiciro nk’uko byari biteganijwe. Bose bambwiye ngo ababikora ntibaraza kandi barimo bacuruza kuri 920 Frw. Gusa sinzi igihe babimanurira mutubarize.