Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse

Imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rishingiye ku imanuka ry’abyo ku rwego mpuzamahanga ryakomeje kugaragara mu mezi ya Kanama na Nzeri 2015.

Guhera kuri uyu wa kabiri igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse Nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda.

Ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse
Ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Ibiciro fatizo bya Essence na Mazutu ntibigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 888 I Kigali mu gihe igiciro cyari gisanzweho ari amafaranga 920.

Kalimba Alphonse

Ibitekerezo   ( 8 )

Igitoro ngo cyagabanutse ni ko kuri, kandi igabanuka ryacyo rimanukana nibindi,

gatashya yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

ariko abantu mukunda ibya make!!! ubwo se bagabanyijeho angahe yatuma uzenguruka aho hantu hose uvuze ushaka aho bagabanyije??icyo gihe wataye se??

Kalibwende yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

iyo babitangaje, barareka abacuruzi nabo bakitegura, bishyirwa mubikorwa k’umunsi ukurikiyeho

Gisubizo yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

mvuye kunywesha essance nyamirambo ariko igiciro ni cyakindi, ntibaganyije kandi batubwira ko uno munsi le 6 aribwo cyagombaga kugabanuka.mutubarize

hakorimana yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

mbega igihombo nagize! ejo nanywesheje full tank none ngo bamanuye yayayay

kagabo yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

abatwara imodoka twongeye twasubijwe

axel yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

abatwara imodoka twongeye twasubijwe

axel yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Muri iki gitondo nanyuze kuri station 4 zose kuva ku Kinamba ngera Rwandex nsanga ntanahamwe bamanuye ibiciro nk’uko byari biteganijwe. Bose bambwiye ngo ababikora ntibaraza kandi barimo bacuruza kuri 920 Frw. Gusa sinzi igihe babimanurira mutubarize.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka