Igenamigambi ridahamye ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’ibitangazamakuru

Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko kudatera imbere biterwa no kutagira igenamigambi rihamye, aho hari ba nyir’ibitangazamakuru badashyiraho umurongo uhamye w’imivungire yabyo.

Mu bushakashatsi yakoze, Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) yagaragaje ko ibinyamakuru bigera kuri 67% bikorera mu Rwanda bitagira igenamigambi rizima, bikaba intandaro yo kudatera imbere.

Umuyobozi wa MHC, Peacmaker Mbungiramihigo avuga ko igenamigambi ridahamye ari kimwe mu bibangamira iterambere ry'ibitangazamakuru byo mu Rwanda.
Umuyobozi wa MHC, Peacmaker Mbungiramihigo avuga ko igenamigambi ridahamye ari kimwe mu bibangamira iterambere ry’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.

Ibi byagaragajwe kuri uyu gatatu tariki 26 Mata 2016 nyuma y’ibiganiro n’abanyamakuru b’ibitanagzamakuru bitandukanye mu Rwanda bagiranye na MHC ku cyateza imbere ibitanagzamakuru.

Hasuwe Radiyo y’abaturage ya ISANGANO ikorera mu Karere ka Karongi nk’urugero rw’ikinyamakuru gitera imbere.

Nk’uko byasobanuriwe abanyamakuru batandukanye, ngo iyi radio yatangiranye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25Frw, ubu igeze ku gaciro ka Miliyoni 170 mu myaka itanu.

Umuyobozi wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko mu bushakashatsi bakoze, igenamigambi ryagaragaraga nabi, ugasanga hari ufite ikinyamakuru, afite konti imwe, ariyo ijyaho amafaranga y’umusaruro yagize ku giti cye n’amafaranga ava mu kinyamakuru.

Hanasuwe Radio Isangano nka kimwe mu bitanagzamakuru byabashije kwiteza imbere.
Hanasuwe Radio Isangano nka kimwe mu bitanagzamakuru byabashije kwiteza imbere.

Yagize ati “Ugasanga kandi umuntu ushinze ikinyamakuru, afite ubuyobozi bwa cyo, ariko ari nawe ushinzwe n’imicungire y’imari yacyo arabihuza byose, noneho bikakugora kugaragaza icyerekezo afite.”

Ku ruhande rw’abayobozi ba bimwe mu binyamakuru bo go si ko babibona. Gakire Fidele, umuyobozi akaba na nyiri ikinyamakuru Ishema, avuga ko nta kinyamakuru cyatangira kitagira igenamigambi, ahubwo biterwa n’uko amasoko ya Leta atagera mu bitangazamakuru byigenga.

Gatera Stanley, umuyobozi akaba na nyir’ikinyamakuru Umusingi we avuga ko biterwa n’imiterere y’itangazamkuru inyuranye n’imiyoborere y’ibindi bigo.

Ati “Iganamigambi ryacu usanga no mu bigo by’imari bataryumva, ntibaryumva kuko ritandukanye n’izindi ujyana ugiye gukora akabari, abo bakora ubwo bushakashatsi n’abandi ntago babyumva.”

Mu gihe hakomeje gushakishwa icyakemura ikibazo cy’ubukene mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, bikomeje kugaragara ko ibyandikwa ku mpapuro ari byo byibasiwe cyane aho usanga bidasohokera igihe cyagenwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka