Ifungwa ry’umuhanda Kigali - Muhanga ryahagaritse imirimo ya benshi

Nyuma y’uko Nyabarongo yuzuye ikarenga umuhanda wa Kaburimbo uva Kigali werekeza mu Majyepfo, abantu batari bake bazinduka bajya gukorera no kwiga i Kigali bacitse intege.

Nta modoka ishobora kurenga ku Ruyenzi yerekeza i Kigali. Zose zahagaze.
Nta modoka ishobora kurenga ku Ruyenzi yerekeza i Kigali. Zose zahagaze.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2016, Umuhanda Kigali - Muhanga ku gice cyegereye ikiraro cya Nyabarongo wuzuyemo amazi, bituma abashaka kwambuka bahagarika ingendo.

Tuyishime Dieudonné wiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Kigali, ngo yari azindutse kuko ku ishuri bari bafite ikizamini cy’imibare, ageze ku Ruyenzi imodoka barayihagarika, arahatiriza agenda n’amaguru, ariko ageze kuri Nyabarongo asanga kwambuka bitemewe.

Ati “Nari nzi ko mpagera nkambuka n’amaguru, none ikizamini singikoze. Ibi by’ibiza byahoraga bivugwa ariko nta muntu wari uzi igihe bizazira. Iyo mbimenya mba naraye i Kigali.”

Nubwo abagenzi bari kubwirwa gusubirayo, abenshi banze kuhava bategereje ko hari ikindi gisubizo bahabwa.

Amazi yuzuye arenga umuhanda.
Amazi yuzuye arenga umuhanda.

Nsengimana Theophile, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Uburezi, Ishami rya Rukara, avuga ko yazindutse saa kumi za mu gitondo ngo ajye gukurikirana abanyeshuri bari kwimenyereza umwuga mu Karere ka Kayonza. Na we ari mu bategereje.

Aragira ati “Abantu bari aha baracyafite akazi ku mutima. Ni yo mpamvu banze gutaha kuko nta kindi ubabwira ngo batahe bajye gukora.”

Kalisa Alphonse, Umuforomo mu Mujyi wa Kigali, na we arategereje kuko atinya ko yasubirayo abandi bakambuka. Ati “Burya iyo utunzwe n’akazi ugomba kukubaha. Biramutse bigaragaye ko wasubiyeyo abandi bakabambutsa, byaza kuba ikibazo. Ni yo mpamvu ntegereje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, arimo gusaba abaturage gusubirayo kuko ikibazo gihari ntacyo ubuyobozi bwagikoraho kandi amazi arimo kwiyongera, hakaba nta cyizere cy’uko ashobora gukama.

Aragira ati “Ntabwo umuntu yavuga igihe birangirira. Hari abafite gahunda zihutirwa ariko duhari nk’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano tubareberera, tukabasaba ko basubira iwabo bagategereza ko amazi akama.”

Nubwo umuhanda ufunzwe, kuva ku Ruyenzi kugera ku isanteri ya Kamonyi hari umurongo w’imodoka zabuze ubugenda cyangwa ubusubirayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka