Ifatwa rya Gen Karake “ni urubanza ruzatuma twigenera uko dushaka kubaho - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake mu Bwongereza, “ari urubanza ruzatuma abanyarwanda bigenera uko bashaka kubaho.”
Perezida Kagame yagize ati:”Ni urubanza rwihariye, mu bihe bitoroshye, aho dushaka kwigenera uko dushaka kubaho, atari uko abandi bashaka ko tubaho”. Hari mu kwakira indahiro z’abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi bw’igihugu, kuri uyu wa kane tariki 25/6/2015.

Yabitangarije mu muhango wo kwakira indahiro za Ministiri mushya w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias hamwe n’abagize Inteko ishinga amategeko n’inzego z’ubucamanza, wabaye kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ritanze izindi mbaraga zo guhangana, kuko ngo ari akarengane kadakwiriye kwihanganirwa n’abanyarwanda cyangwa abanyafurika muri rusange, “bikazatuma umuntu uhunga iyo ahuye n’urukuta, agarukana uwamwirukankanaga.”

Yakomeje ati “Ndatekereza ndetse nishimiye ko ibintu nk’ibi biba ku banyarwanda bitabaye ku bandi kuko byari kuzibagirana; akazi karageze; nta mbaraga dufite mu buryo bw’ubutunzi, mu buryo bw’igisirikare cyangwa ikoranabuhanga; ariko dufite umutima(spirit) n’ubushobozi bwo guhangana no gutukwa, no gutotezwa.”
Ngo biratangaje kubona Lt Gen Karenzi Karake uri mu babohoye Igihugu bagahagarika Jenoside, yitwa umujenosideri ku kagambane k’abajenosideri ba nyabo, bafatanije n’abaregwa guhemukira u Rwanda, barimo René Mugenzi, Noble Marara, David Himbara, Tribert Rujugiro n’abandi.

Perezida Kagame yijeje ko “abashaka kwica Abanyarwanda batazigera babishobora kuko n’ubundi babigerageje ariko bikabananira; dufite imbaraga zihagije zo kudatsindwa n’ayo mafuti y’akarengane”.
Yijeje abarahiriye imirimo mishya ko bazafatanya n’abayobozi bagenzi babo basanzweho, ariko asaba buri wese “kudakora nka banyakabyizi”, kuko ngo bo bakorera ku masaha no ku jisho aho gukora nk’abikorera.
Uretse Ministiri mushya w’uburezi, Dr. Malimba Musafiri Papias (usimbuye Prof Silas Lwakabamba), abagize Inteko ishinga amategeko barahiye ni Mucyo Jean de Dieu wagizwe Senateri; Hindura Jean Pierre, Nyabyenda Damien na Rwaka Pierre-Claver babaye abadepite.

Mu Rukiko rw’Ikirenga Prof Ngagi Munyamfura Alfonse, Nyirandabaruta Murorunkwere Agnes na Dr Karimunda Muyoboke Aimé ni abacamanza, hamwe na Ndahayo Xavier wabaye Visi Perezida w’Urukiko Rukuru.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I am with the view that we may accept every cost it may take, so as to fight for our rights. Even if it may mean death, let us undertake it. He who abuses your elder will never respect you. The spanish and british has demonstrated that Rwandans mean nothing in their mind. They love their own interest they don’t love Rwandans, this is why they didn’t arrest the genociders, rather opted to brutally treat Rwanda and Rwandans. They dont care of how much Euros they have put in Rwanda, they are proud of seeing Rwanda becoming dustbin, something Rwandans should not accept at all though it may mean death. RIP Fred, we should take-up your spirit for loving Rwanda, its a great shame to betray Rwanda. They will never succeed all of those who believe that we survive because of their mercy. Its by God’s grace, not human will that we survive. Ngewe nditanze nubwo byaba kwiturikirizaho igisasu ariko abanyarwanda bakagira amahoro bakava mumbaraga zubukoroni. It may take a lot but worth to undergo the liberating struggle.