Ifatwa ry’Umunyarwanda ryatumye umuhanda ufungwa amasaha abiri
Umupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda wafunzwe mu gihe cy’amasaha abiri, tariki 25/03/2012, kubera abashoferi b’amakamyo bigarangambije basaba ko umushoferi mugenzi wabo w’Umunyarwanda, Augustin Mutsinzi, wari wafunzwe arengana.
Abapolisi bo muri Kenya bafashe Mutsinzi bavuga ko bamusanganye urumogi kandi bitemewe ariko abashoferi bo bakavuga ko bamubeshyera.
Mutsinzi yavuze ko nta rumogi yari afite ahubwo ko yabonye abantu atazi baza bamusanga bamwambura amadorali y’Amerika 2 000. Nyuma yo kumwiba bamujugunyiye urwo rumogi hanyuma abapolisi nabo baza bamushinja kunywa urumogi nyamara batigeze bamubona arunywa.
Amahane yakomeye ubwo abo bapolisi bashakaga kumwaka pasiporo maze bagenzi be bari babonye uko byagenze nyamara babisobanurira abapolisi ntibashake kubyumva batangira kwigaragambya babuza izindi modoka guhita.
Nyuma y’imvururu ndende habayeho imbaraga z’umukuru wa Polisi muri ako karere, OCPD Elphas Korir maze babasha kurenganura Mutsinzi arafungurwa, nyamara basanze urumogi bamushinjaga ntarwo afite; nk’uko ikinyamakuru The Star cyabyanditse.
Ku mpande zombi yaba Kenya na Uganda bavuze ko bibabaje ndetse binagayitse kubona ibintu nk’ibi biba kandi harimo n’akarengane.
Ku ruhande rwa Kenya ho ngo barasanga bagiye kongera imbaraga mu mikorere yabo kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ; nk’uko OCPD Elphas yabitangaje.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri abagabo
Ubutwari bw’abanyarwanda n’ubundi si ubwa none. Birashimishije kubona bariya bashoferi bashobora kwirwanaho mu gihugu kitari icyabo bitewe n’akarengane mu genzi wabo yari akorewe.
Bibere n’abandi urugero bajye barushaho gufashanya mu gihe uzi neza ko mugenzi wawe arengana