Idini ryiza ni ugukunda igihugu - Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikorabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko idini ryiza ribereye Abanyarwanda ari ugukunda igihugu.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ukwezi k’urubyiruko mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2015.

Minisitiri Nsengimana avuga ko urubyiruko rwiza ari urugana idini yo gukunda igihugu.
Minisitiri Nsengimana avuga ko urubyiruko rwiza ari urugana idini yo gukunda igihugu.

Minisitiri Nsengimana yagaragarije urubyiruko rwibumbiye muri Furumu ko n’ubwo ruturuka mu Madini atandukanye, rutagomba gutandukanywa nayo kuko Idini ryiza ari ugukunda igihugu.

Minisitiri Nsengimana avuga ko a atari mabi kuko atuma urubyiruko n’abanyagigugu bahuza ibitekerezo byubaka imitima yabo ariko ko gukunda igihugu bihuye neza no gukunda Imana.

Yagize ati “Gukunda Imana no kwemera Imana nta hantu na hamwe bitandukaniye no gukunda igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

kwezi k'urubyiruko kwatangijwe no gutera ibiti byimbuto ziribwa mu mirima y'abaturage kandi babyishimiye.
kwezi k’urubyiruko kwatangijwe no gutera ibiti byimbuto ziribwa mu mirima y’abaturage kandi babyishimiye.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rugera ku 2000 rwitabiriye ibikorwa byo gutangiza ukwezi kw’urubyiruko ruzibanda ku ngingo z’ itorerero, no gutoza urubyiruko ruri mu biruhuko, intego zikaba ari ukurushaho kubaka urubyiruko rutanga umusaruro mu bihe byarwo.

Ubwo hatangizwaga Ukwezi kw’urubyiruko hatewe ibiti 1000 by’imbuto mu Murenge wa Shyogwe mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, abaterewe ibiti bakaba bashimiye urubyiruko ku musaruro rutangiye gutanga muri uku kwezi kwarwo.

Atangiza ukwezi k'urubyiruko, Minisitiri Nsengimana yabyinanye n'urubyiruko umudiho.
Atangiza ukwezi k’urubyiruko, Minisitiri Nsengimana yabyinanye n’urubyiruko umudiho.

Munyejabo Eric waterewe ibiti by’imbuto avuga ko nta giti cy’imbuto yagiraga ariko ko ubu azabasha kunoza imirire, ati “Ndahamya ko izi mbuto zizamfasha mu kunoza imirire yabo kuko wasangaga tuzihaha ku isoko”.

Muragijemariya Rose avuga ko kuba Minisitiri yazanye urubyiruko rukamuterera ibiti by’imbuto bigaragaza uburyo rwitaweho kandi bizatanga umusaruro, ati “Mbere ya byose nakuyemo urukundo, kandi bangiriye inama yo kuboneza.”

Urubyiruko rurizeza ko ukwezi kwarushyiriweho kuzarangira rugeze ku bikorwa by'iterambere bishimishije.
Urubyiruko rurizeza ko ukwezi kwarushyiriweho kuzarangira rugeze ku bikorwa by’iterambere bishimishije.

Musenyeri wa Diosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege asaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’ingeso nziza kuko ari zo zizatuma rubasha kubahiriza inshingano zarwo, ati, “Urubyiruko rwose rudakunda, ndetse bamwe barakunda imitsi ikarega bigatuma biroha mu ngeso mbi, kugirango mwiteze imbere mugomba kwiyuhaha.”

Ukwezi k’urubyiruko kuzibanda ku bikorwa by’amaboko n’ibiganiro bizajya bitangwa mu matorero n’amahuriro yarwo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka