Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gisize abatishoboye 8 bubakiwe
Abaturage b’Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, barishimira icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, kuko gisize abantu umunani batishoboye bubakirwa amazu.
Ibi bakaba babitangaje tariki ya 14/11/2015, ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge muri mu murenge wa Mwendo Akarere ka Ruhango.

Mukandinda Drocelle, atuye mu kagari ka Saruheshyi mu murenge wa Mwendo, avuga ko kuva gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge yatangira, buri mwaka isiga hari ibikorwa byinshi bagezeho mu kwimakaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, bikabafasha kubaka igihugu baniteza imbere.
Ati “Urabona dufite amashyirahamwe duhuriramo, twese tukaganira ubu abana bacu ntibakimenya iby’amoko babyumva gutyo gusa”.
Mukamariza Thereza ushinzwe ubushakashatsi muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, akaba yagarutse ko kamaro k’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, ari gahunda yaje igamije kugira ngo Abanyarwanda bajye bicara hamwe, bongere bibukiranye amabi yaranze igihugu, ari nako baharanira kuyarwanya, ahubwo baharanira kubaka amahoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, akaba asaba abaturage kumva ko gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zidakwiye gukorwa muri iki cyumweru gusa, ko ahubwo no muyindi minsi bakwiye kubikomeza.
Akaba yishimiye intambwe abanyarwa bamaze gutera mu kwiyubaka, bamagana amoko yaranzwe mu buyobozi bwo ha mbere, yanahembereye Jenoside yahitanye umubare w’Abatutsi benshi.
Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, niwo uza ku isonga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, hakaba hanahembwe abarinzi b’igihango batoranyiwe muri uyu mwaka wa 2015.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kuduha amakuru , nonese ubu wabuze nibura amafoto 4 muri ayo mazu ngo utwereke ? ko uba uhatubereye? gerageza gucukumbura amakuru yawe Muvara!!