Icyo u Rwanda ruvuga ku kurwanya FDLR muri 2015

U Rwanda rusanga ibikorwa by’ingabo za Congo mu kurwanya FDLR umwaka ushize bitaratanze umusaruro nk’uko byari byitezwe, ahubwo byabangamiye abashaka gutaha.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2015 nibwo ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zatangaje ko zishoje ibikorwa byo gukurikirana abarwanyi ba FDLR bari mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Jean Sayinzoga, umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi.
Jean Sayinzoga, umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi.

Ibikorwa zatangiye tariki 28 Mutarama 2015 kugera tariki 24 Kanama 2015, zikavuga ko zishe abarwanyi 35 ba FDLR, zifata imfungwa 313 bari muri gereza y’Angenga mu ntara ya Mongala.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu mu buzima busanzwe abarwanyi Jean Sayinzoga kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutara 2016, yagaragaje ko ibikorwa byo kurwanya FDLR byakozwe n’ingabo za Congo bitatanze umusaruro.

Yagize ati “Ntamusaruro tubona byatanze kuko iyo baba bashaka kurandura FDLR bari kubikora nkuko babigize barwanya M23 bafatanyije na Monusco.

Niba bararwanyije FDLR bafashe abarwanyi bangahe? Bishe bangahe? Ibikorwa byo kurwanya FDLR tubona nta musaruro byatanze kuko iyo bikorwa, byari kongera abarwanyi bashyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, kimwe n’umubare w’impunzi utahuka.”

Raporo yakozwe n’impugucye za UN yasohotse kuwa 16 Ukwakira 2015 yagaragaje ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bitatanze umusaruro.

Abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu nzira bataha mu Rwanda bafunzwe n'ingabo za Congo.
Abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu nzira bataha mu Rwanda bafunzwe n’ingabo za Congo.

Ku mibare yatanzwe n’ingabo za Congo zivuga ko zafashe abarwanyi 313 bafunzwe hamwe n’abarwanyi 35 bishwe, n’impugucye za UN zivuga ko zagenzuye iyi mibare zikayibura.

Muri gereza y’Angenga hafungiye abarwanyia ba FDLR bafatiwe ku rugamba, n’impugucye za UN zasanze haragejejwe abarwanyi 177 ariko abari muri gereza ari 175, nababajejwe 86 bavuga ko atari abarwanyi ari impunzi zafashwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubizwa mu buzima busanzwe abarwanyi, avuga ko abarwanyi bataha bashobora kwiyongera.

Mu 2009 hatashye abarwanyi 549 binjiriye mu karere ka Rusizi naho mu karere ka Rubavu hinjirira 1 104, mu mwaka 2010 hatashye abarwanyi 963, 2011 hatashye 927, 2012 hatashye 1800, naho 2013 hatashye 524.

Ibitekerezo   ( 1 )

abaza tuzabakira abazatazaza kandi nabo bamenye ko ibyo bibareba hagowe uzaza guhungabanya umutekano wacu

Ngarambe yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka