Icyo abiga itangazamakuru muri Canada babuze mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza ya Carleton muri Canada barasaba abakora itangazamakuru ku Rwanda kwita ku makuru menshi avuga ku byiza, umuco, imibereho n’imyitwarire rusange mu Rwanda kuko nabyo bikenewe ngo abenegihugu n’abagisura bagire amakuru yuzuye igihe bashaka kwinezeza no gutembera kuko ngo ubu amakuru menshi aboneka ku Rwanda avuga politiki na Jenoside.

Aba banyeshuri bamaze ibyumweru bitatu mu Rwanda babwiye Kigali Today ko mu makuru menshi aboneka ku mbuga za internet haburamo amakuru yihariye yafasha abagenda mu Rwanda kumenya ubuzima bwihariye nk’aho gutemberera hasanzwe, ahaboneka amafunguro n’ibitaramo bya gakondo cyangwa aho abanyamahanga bashobora kubona ibirori, amafunguro n’ibijyanye n’imico y’amahanga iboneka mu Rwanda n’andi makuru yagirira akamaro abashaka gutembera, kwinezeza no kumenya u Rwanda batarurebeye mu ndorerwamo za politiki na jenoside.

Aba banyeshuri bavuze ko mbere yo gufata urugendo baza mu Rwanda babanje gushaka amakuru ku gihugu bagiyemo, ariko ngo amenshi babonaga ni ayerekeye politiki gusa. Nyamara ngo haba ubwo umuntu aba ashaka kujya ahantu atazi, akeneye kumenya aho azatemberera hadasanzwe, aho azabona amafunguro cyangwa ibirori bitandukanye n’umuco we, ahantu hihariye mu mateka n’ibindi bishyashya umuntu ugiye mu gihugu cy’amahanga yamenya akazishimira ko yatembereye. Aya makuru ariko ngo ntaboneka ku Rwanda.

Abayobozi b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bamwe babwiye Kigali Today ko ayo makuru koko akiri make, ndetse ngo hari n’impamvu bumva zibitera. Kanamugire Jean Charles uyobora Kigali Today Ltd avuga ko biterwa n’uko benshi mu bakora itangazamakuru mu Rwanda nabo ari abenegihugu basa n’abafite ibyo batindaho cyane ku gihugu cyabo n’amateka yabo. Ibi ngo bituma ibyo abanyamakuru biyumvamo cyane nk’abantu ari nabyo bakoraho amakuru cyane.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton University basuye Kigali Today Ltd.
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Carleton University basuye Kigali Today Ltd.

Bwana Kanamugire ariko avuga ko n’abayobozi mu nzego zinyuranye bakunze kwibanda ku makuru asanzwe, abanyamakuru bakaba nabo ariyo bakurikirana cyane ku buryo n’ibitangazamakuru bike bitangaza amakuru yihariye byaba bititabirwa cyane.

Eugene Hagabimana uyobora radio Salus ya kaminuza y’u Rwanda nawe yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo kiriho kandi gikomeye ku banyamahanga. Bwana Hagabimana avuga ko kuba ibitangazamakuru byinshi bitangaza amakuru mu kinyarwanda ari imbogamizi ikomeye ku banyamahanga bashaka kumenya byinshi ku Rwanda.

Uyu muyobozi wa radio Salus ariko avuga ko no muri rusange itangazamakuru ryo mu Rwanda rikirimo imbogamizi yo kuba rireba ibintu n’amakuru rusange, mu gihe ngo iry’ahandi ryateye imbere rigira umwihariko wo kureba mu burima bwose bwa rubanda.

Agira ati « Amakuru menshi ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitangaza wayita aya politiki n’ubwo nayo iba idacukumbuye neza. Nta bitangazamakuru bijya byereka abaturage amakuru nyayo yihariye nko ku myidagaduro, iterambere ry’icyaro, ahantu hihariye habera ibikorwa bidasanzwe bibyara inyungu, urutonde rucukumbuye rugendeye ku bimenyetso by’amashuri meza n’amavuriro meza n’andi makuru yihariye».

Abanyeshuri biga muri Carleton University baganira n'abayobozi muri Kigali Today Ltd. uburyo babonye itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Abanyeshuri biga muri Carleton University baganira n’abayobozi muri Kigali Today Ltd. uburyo babonye itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Hagabimana kandi avuga ko muri rusange itangazamakuru rigifite ubushobozi buke, ku buryo ibitangazamakuru byinshi bidafite ubushobozi bwo kugira abanyamakuru bihariye bakurikirana ayo makuru dore ko ngo amara n’igihe mu kuyategura, amwe ndetse akaba yanasaba gukora ingendo no gucumbika kure mu kuyatara no kuyatunganya. Ibi ngo bisaba ubushobozi bw’amafaranga n’ubuhanga ibitangazamakuru bimwe bitarageraho mu Rwanda.

Tuyisenge Leonard uyobora igitangazamakuru Izuba Rirashe we yavuze ko iki kibazo cyareberwa no ku bakurikirana amakuru yandikwa ku Rwanda. Bwana Tuyisenge ati « Birashoboka ko ayo makuru yaba ari make, ariko n’aho atangazwa si Abanyarwanda benshi bayakurikirana».

Bwana Tuyisenge yavuze ko mu kinyamakuru ayobora bagiramo igice cyihariye ku buzima bw’abana, icy’imyambarire n’ibindi ariko ngo birashoboka ko n’ababakurikirana nabo batayakurikira cyane.

Uretse kuba ururimi rukoreshwa na benshi mu banyamakuru ari ikinyarwanda ngo byabera imbogamizi abanyamahanga bashaka kumenya byinshi ku Rwanda, aba bayobozi b’ibitangazamakuru banahuriza ku kuba abanyamakuru bataragera ku rwego rw’ubumenyi n’ubushobozi butuma batara amakuru ku nzego zose zireba ubuzima bwa muntu, dore ko abaturage bose bataba bakeneye gusa amakuru yitwa aya politiki.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka