Icyo abava muri FDLR bayivugaho nyuma y’uko bitangajwe ko iraswaho n’ingabo za Congo
Ibikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Congo kuva 2015 yatangira ntibyawugabanyije intege, ahubwo byawuhaye uburyo bwo kwisuganya no kwihuriza hamwe kandi biwuha n’ingufu z’ibikoresho kuko aho irwaniye n’ingabo za Congo izambura ibikoresho.
Ni amakuru atangazwa n’abarwanyi ba FDLR bitandukanyije nayo bagataha mu Rwanda, bavuga ko barambiwe kuba mu mashyamba kandi bagombye gutaha mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi gutegura ejo hazaza.

Gasore Eric w’imyaka 20 uru kubarirwa i Mutobo mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro, avuga ko yageze mu Rwanda avuye muri uyu mutwe wari bugwate ukamukoresha mu bikorwa byo gusahura.
Uyu musore wageze muri iki kigo cya Mutobo tariki 8 Nyakanga 2015, FDLR amukuye mu ngabo za Congo aho yari umusirikare kuva mu 2009. Avuga nyuma yo gufatwa yajyanywe mu birunga bya Nyamuragira basanga FDLR ihafite ibirindiro bikomeye kuko nibyo basahuye ariho bijyanwa.
Mu byumweru bibiri bagizwe imfungwa batangiye kujyanwa gusahura abaturage kugeza ubwo Gasore n’abandi bafatanywe baboneye inzira bagahitamo gutoroka.

Agira ati “Twari twafashwe turi abasirikare ba Kongo batanu abandi bararaswa sinzi niba abasigaye barapfuye. Gusa abafashwe aho tuboneye inzira yo gutoroka nahise mpitamo kuza mu Rwanda naho abanyekongo bajya mu buyobozi bwabo.”
Abarwanyi ba FDLR bashyize ibirindiro i Nyamuragira
Eric Ndayambaje ufite imyaka 19 nawe yatashye mu Rwanda yitandukanyije na FDLR yari isanzwe ikorera ahitwa Gitsimbi hafi ya Nyamuragira, avuga ko aho yabaga hari mu kiyobozi kandi habarirwa abarwanyi 150 bafite ibikoresho bishya byagisirikare.
Ndayambaje wakuriye mu gisirikare cya FDLR kuva 1996 kubera kurerwa na Se umubyara wari umuyobozi muri FDLR kugeza aguye mu mirwano, ubwo FDLR yafatanyaga n’ingabo za Kongo kurwanya M23 mu gace ka Kibumba.
Avuga ko atashye kubera ko yabonaga gukomeza kuba mu mashyamba nta mpamvu kandi Papa we wabajyanyeyo atakiriho ahitamo kwitahira mu Rwanda.
Ati “Twajyanywe na Papa 1996 turi impinja aturerera mu mashyamba kugeza dukuze, twakomeje kubana nawe kugeza tumubuze, none duhisemo kwiyizira kuko ntakindi tumara mu mashyamba.”
Eric avuga ko abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi mu mirwano na FARDC ingabo za Kongo babyungukiramo kuko byatumye babona intwaro, akavuga ko izo ntambara nawe yazirwanye ariko ahitamo gutaha kuko ntakiza abona mu gukomeza kuba muri FDLR uretse kumuteza ibibazo nkuko byagendekeye Se umubyara.
Aho FDLR ikura abarwanyi
Benshi mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuga ko bitandukanyije na FDLR Foca iyobowe na Gen Maj Rumuli hamwe na FDLR RUD iyobowe na Gen Maj Musare ukorera ahitwa Mashuta.
Nubwo iyi mitwe itandukanye kubera abayobozi, kera yigeze gukorana kandi ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Kugira ngo igire ubushobozi ikaba ishaka urubyiruko iha imyitozo ya gisirikare abenshi ubu bakoresha bakaba ari Abanyekongo kuko kubona abo bakura mu Rwanda bigora uretse gufata urubyiruko rw’impunzi.
Gasore Eric wahoze akorera igisirikare cya Leta ya Congo FARDC, avuga ko abarwanyi ba FDLR barimo gutanga imyitozo mu bice bya Rutshuru ahitwa Rwindi kandi abahabwa imyitozo ya gisirikare ari urubyiruko rw’abanyekongo.
Mu gihe FDLR Foca ishakisha abarwanyi abakuye mu banyekongo no mu mpunzi, FDLR RUD ufite abashinzwe kuwinjiriza abarwanyi ubakuye mu gihugu cya Uganda cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi nka Nakivara hamwe n’abandi banyarwanda bajya Uganda babwirwa ko bagiye gushaka amafaranga bagahita binjizwa Kongo.
Gusa uko FDLR zinjiza abarwanyi buri munsi niko n’abandi bayisohokamo kuko bajyanwa batabizi cyangwa batabishaka.
Abaganira na Kigali Today bagarutse mu Rwanda bakaburira abajya mu gihugu cya Uganda bagiye gushaka akazi ko ariho FDLR ibafatira ibizeza ibitangaza byo gucukura amabuye y’agaciro hamwe no kujya kubona ubucuruzi, bakambutswa umupaka bakinjizwa mu gisirikare ku gahato.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibatahe bareke guhera mu rungabangabo, mu Rwanda n’amahoro.
uyumugore.aratangaje byahatari