Icyo abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero bavuga ku itegeko rya RURA ryo kuharekera kompanyi imwe ya African Tours
Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero barakemanga imikorere ya kompanyi ya African Tours isanzwe itwara abagenzi muri uwo muhanda, igihe izaba ariyo yonyine isigaye ihakorera, nkuko biherutse kwemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Ubusanzwe, abagenzi bakunze gukoresha uyu muhanda basanzwe banenga African Tours bayivugaho imikorere idahwitse, nko kuba ifite imodoka nkye kandi igakora ingendo nke, kutubahiriza igihe, gutendeka no gutwara abakomvuwayeri mu modoka.
Abenshi mu bafite icyo kibazo ni abakozi bakorera mu karere ka Ngororero bataha i Muhanga cyangwa ahandi, basanzwe bagenda bazindutse bifashishije imodoka zisanzwe bita Twegerane cyangwa iza kompanyi yitwa International igerageza gukorera ku gihe, kandi ikagira imodoka nyinshi.
Bavuga ko iyo kompanyi niyitwara nabi mu gutwara abagenzi, bizaba imwe mu mpamvu zizatuma hubahirizwa itegeko ryo gutura aho bakorera, nk’uko babisabwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gusa RURA yatangaje ko gahunda yo gushyiraho kompanyi imwe cyangwa ebyiri muri buri muhanda uhuza akarere n’akandi, yateguwe neza kandi yiteguye gukemura impungenge z’abagenzi no gutuma abatwara abagenzi bakora akazi kabo neza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazabanze bagure imodoka kuko n’ubusanzue ntibakora neza ndetse ntibakorera kuri gahunda,niba atari byo abaturage bo mu Ngororero barasubira mu buigunge n’ubuo babonye umuhanda mushya,kuko usibye no kuzinduka kuabo ahubuo hasanzue n’ikibazo cy’imodoka nke zihakorera.
Murakoze.
Turabakunda.
yewe afrikan nikampani idashoboye bigaragarako ntambaraga ifite nibabanze bashake imodoka nyishi kuburyo bajya bahaguruka buriminota 40 naho nibakomeza gukora nkuko bisanzwe bakereza abagenzi ntakigenda ngororero igira abantu bazinduka cyane baza ikigari mumirimo nibakora nkuko bisanzwe bikorera nkabatabishaka ahhhhh