Icyizere bari bafitiye FDRL ngo cyararangiye bahitamo gutaha
Abanyarwanda 13 batahutse bava mu mashyamba ya Congo kuri uyu wa 04/11/2014 baravuga ko batinze kugaruka mu gihugu cyabo kubera icyizere bari bafitiye umutwe wa FDLR aho wabizezaga ko uzabacyura ukoresheje imbaraga zawo ariko ubu icyo cyizere cyarashize.
Umwe muri aba Banyarwanda witwa Tuyishime Valentine avuga ko icyizere bari bafitiye uwo mutwe cyageze aho kirangira burundu kuko hashize imyaka myinshi bizezwa ko bazataha ariko bigakomeza kuba amagambo ari na yo mpamvu bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Mukeshimana we avuga ko yatinze gutahuka kubera kubura umugira inama; ngo yigiriye inama yo gutahuka nyuma yuko umugabo we amaze kwitabira Imana kuko yabonaga atagifite ubushobozi bwo kwitunga n’abana babiri. Icyakora ngo yishimiye kongera kugera mu rwamubyaye nyuma y’imyaka 20 amaze mu mashyamba ya Congo ntacyo yigezaho.

Nyirarukundo Consoratha we avuga ko abayobozi babo babashukaga bakababuza gutaha akanahura n’imbogamizi z’uko umugabo we yari Umunyekongo bityo akamubuza gutahuka amusize.
Aho umugabo we amariye kwitabira Imana Mukeshimana ngo yahise afata umwanzuro wo gutahuka mu rwamubyaye akaba yanejejwe no kongera kugera mu gihugu cye cy’amavuko dore ko yari agiherutsemo kera.
Uyu mugore anavuga ko yasanze harabaye impinduka nyinshi mu gihugu aho asanga cyariyubatse kuburyo bugaragarira buri wese cyane cyane mu bikorwa remezo birimo amazu n’imihanda, ibi bikaba bitandukanye n’ibyo babwibwaga ari na byo byabubuzaga gutaha mu gihugu cyabo.
Mukashema Francine we avuga ko ikimuteye gutaha ari uko kuguma mu mashyamba ya Congo byari bimurambiye kubera intambara z’uruduca zihora muri Congo ari nazo zabaye intandaro y’urupfu rw’umugabo we.
Aba banyarwanda 13 barimo abagore batanu n’abana umunani bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi bashishikariza bagenzi babo basigaye muri Congo gufata icyemezo gikwiye bagataha mu gihugu cyabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibatahe iwabo maze badufashe kubaka igihugu aho gukomeza kugambira kugisenya
nibatahe iwabo maze badufashe kubaka igihugu aho gukomeza kugambira kugisenya
ahubwo baranashobora ubu bari bamaze imyaka igera kuri 20 bategereje...ariko nabe nabo baratashye kandi haracyari abasigaye inyuma y’abariya bicanyi bo muri FDLR