Icyiciro cya nyuma cy’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo cyageze mu Rwanda
Ingabo z’u Rwanda zigera ku 140 zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, zageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26/02/2015.
Aba basirikare ni icyiciro cya nyuma mu ngabo 850 zari zimaze umwaka zibungabunga amahoro ndetse zinakora ibikorwa by’ubutabazi ku baturage batuye i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo.

Colonel Mutara Nkangura wari uyoboye izi ngabo yatangaje ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze kandi neza, hari n’ubundi bufasha bahaye abaturage bo muri iki gihugu bavuyemo buzabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati “Uretse inshingano zo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro twari dufite muri Sudani, ingabo z’u Rwanda zakanguriye abaturage ba Sudani igikorwa cy’umuganda, dufatanya kubakira abana babo ishuri rigizwe n’ibyumba umunani, ibyumba by’ubuyobozi bwaryo ndetse n’ubwiherero tubashyiriramo n’ibigega by’amazi, twegeranya n’amafaranga tubagurira amabati yo gusakara iryo shuri, ku buryo ubu tuvuyeyo ryaratangiye gukora abana biga”.
Ikindi Colonel Mutara Nkangura yatangaje ni uko banakoze igikorwa cyo gusanga abaturage aho batuye bakabavura indwara zitandukanye bakanabaha imiti. Avuga ko banasuye imfubyi mu bigo bakazishyikiriza ibiribwa n’imyambaro, ndetse ko banafashije abaturage ba Sudani kubona amazi meza kuko bo bari bafite amamodoka yabafashaga kwikorera amazi bakabasha kuyageza ku baturage.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko izi ngabo zakoze akazi ko gufatanya na Leta ya Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro muri iki gihugu neza, ndetse anabashimira ku bikorwa by’urukundo bakoreye abaturage bo muri iki gihugu babafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’intambara itari iboroheye.
Ati “Izi ngabo turazishimira cyane igikorwa cyiza zakoze cyo kuba basohoje ubutumwa bw’u Rwanda bwo gutera inkunga mu kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika, kandi Sudani y’Amajyepfo nk’ igihugu duhurira hamwe mu karere dufatanya muri byinshi, iyo tubafashije nk’abavandimwe kugira ngo bave mu bibazo, natwe tuba twishimiye uyu musanzu tuba twabahaye”.

Maj. Gen. Alex Kagame wari uhagarariye ubuyobozi bw’ingabo mu muhango wo kwakira iki cyiciro cya nyuma cy’ingabo zivuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, yashimiye izi ngabo ikinyabupfura, umurava no gukunda akazi bagaragaje mu butumwa bavuyemo, anabakangurira kubikomeraho kuko ariyo ntsinzi ya byose mu ngabo.
Yagize ati “Mwakoze akazi keza muri ubu butumwa kandi banabibahereye imidari. Nagira ngo mbashimire ku bw’ishema mwahesheje igihugu cyacu mukora akazi neza muri ubu butumwa muvuyemo, byose bishingiye ku kinyabupfura mwatojwe kandi mudahwema kugaragaza nk’ingabo z’u Rwanda”.
Izi ngabo zagarutse mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 26/02/2015 zahawe ibyumweru bibiri by’ikiruhuko, nyuma zikazagaruka mu mirimo zikomeza akazi gasanzwe ka gisirikare mu Rwanda.
Andi mafoto y’umuhango wo kwakira aba basirikari bavuye mu butumwa bw’amahoro:






Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
MWAGIZE NEZA NGABO Z’IGIHUGU TURABASHIMIYE CYANE KANDI MUIKOMEZE UWO MTIMA MWIZA WO GUFASHA
welcome back Bro&sisters.ubwo kdi n’agafaranga ni sawa!
Murakaza neza nfura z’ uranda, ubutwari bwanyu nibwo butuma igihugu cyacu ccyubahwa kandi kikubaka izina muruhando rwamahanga.
ikaze iwacu kandi akazi bakoze turakabashimiye tunabasaba kurushaho kugakora neza aho bageze iwabo
bakwiye gushimirwa ni ntwari bageze ikirenge mu cya nyakubahwa
mwakoze ngabo zacu ikaze murwatubyaye.