Icyiciro cya kabiri cy’Itorero rya REG cyitabiriwe n’Intore zisaga 200

Kuva ku wa 05 kugeza ku wa 14 Ukwakira 2019, Intore zisaga 200 zo muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), ziri mu kigo kigisha umuco w’ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinoni mu Ntara y’Amajyarugu, aho ziri mu Itorero kugira ngo bigishwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Atangiza iri torero ku mugaragaro ku wa 05 Ukwakira 2019, Lt Col Désiré Migambi, Visi Perezida w’Itorero ry’Igihugu, yasabye Intore za REG kugira indangagaciro, kubahiriza igihe no kuba abanyamwuga mu byo bakora.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’uko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, REG igomba gushyiramo ingufu ikubahiriza icyo gihe ndetse ikabikora neza.

Migambi akomeza avuga ko uretse kureba ibyiza bitatse Akarere ka Burera, abatozwa bagiye gutozwa kugira ngo REG ishobore gutanga amashanyarazi kubera ngo indangagaciro bazakura mu kigo kigisha umuco w’ubutore cya Nkumba.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’itorero, Lt Col Migambi, avuga ko intore zigomba kurangwa n’indangagaciro n’umuco nyarwanda ndetse bakihata ahanini gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda.
Yagize ati "Gukora mutizigama ni byo bituma mutugezaho umuriro ku buryo bworoshye. Ikindi twabasaba ni uko mukwiriye kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu mukageza amashanyarazi ku banyarwanda bose ndetse mugakunda n’umurimo wanyu".

Migambi yakomeje avuga ko amashanyarazi ari yo soko y’iterambere rya buri gihugu bityo u Rwanda rukaba rutatera imbere nk’uko rubyifuza hadashyizwe ingufu mu kongera amashanyarazi.

Yashimiye REG uburyo muri iki gihe yanogeje serivisi zo gutanga amashanyarazi ndetse abasaba kurushaho kunoza iyo serivisi.

Zawadi Geoffrey, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri REG akaba ari na we uhagarariye abatoza bari gutoza Intore za REG muri iri Torero rya REG, icyiciro cya kabiri, yashimye uruhare ubuyobozi bukuru bwa REG bwagize kugira ngo buri mukozi wese wa REG azitabire Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Zawadi avuga ko icyiciro cya mbere cy’Itorero rya REG cyitabiriwe n’abatozwa 179, iki cyiciro cya kabiri cyitabirwa n’abatozwa basaga 200, ndetse hazakurikiraho icyiciro cya gatatu kizaba mu matariki 22-31 Ukwakira 2019 cyikazitwabirwa n’abatozwa 250.

Zawadi akomeza avuga ko buri mukozi wa REG azabona umwanya wo kunyura mu Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Iki cyiciro cya kabiri cy’Itorero rya REG kije gikurikira icya mbere cyabaye mu matariki 25 Kamena – 02 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka