Icyiciro cya gatatu cyahugurwaga na Kigali Today ku itangazamakuru cyasojwe

Icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyageneraga abanyabukorikori n’abakora imyuga itandukanye bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF), cyasojwe kuri uyu wa Kane tariki 9/1/2014.

Ayo mahugurwa yari agamije kubafasha kugira ubumenyi ku bijyane no gukora inkuru n’ibiganiro bya radiyo no gukoresha imbuga nkoranyambaga, hagamijwe kubafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Muri uwo muhango, uwavuze mu izina ry’abahuguwe Kayigi Felicien, yatangaje ko bishimiye ubumenyi bahawe ndetse ko bagiye kububyaza umusaruro bityo ibikorwa byabo bikaba bizatera imbere kurushaho.

Yanaboneyeho kandi gushimira ababahuguye ari bo Kigalitoday kuko ngo n’ubwo wari umurimo utoroshye babashije kubigeraho.

Yasobanuye ko bakiza batari bazi gukora inkuru, amatangazo yamamaza ibikorwa byabo cyangwa se gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko ngo ubu bamaze kubimenya neza.

Yongeraho ko bizanabafasha kuzigama amwe mu mafaranga batangaga ku babibakoreraga kuko ubu nabo bashobora kubyikorera bityo ayo mafaranga bakayakoresha ibindi.

Umuyobozi wa Kigalitoday ahabwa igihembo Kigalitoday yagenewe n'abahuguwe.
Umuyobozi wa Kigalitoday ahabwa igihembo Kigalitoday yagenewe n’abahuguwe.

Bwana Jean Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigalitoday yibukije abahuguwe ko ibyo bize bidakwiye kuba amasigaracyicaro cyangwa se ngo bazabyikubire ko ahubwo bakwiye no kubisangira n’abo baje bahagarariye bityo iterambere rikagera ku bantu benshi bashoboka.

Uyu muyobozi yanongeyeho ko ubushobozi bubonetse, iyi yaba gahunda ihoraho, hagashyirwaho ikigo gitanga ubumenyi mu itangazamakuru ku banyamyuga bakorera hirya no hino mu gihugu.

Ikindi yabibukije ni ugushyira imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha ibikorwa byabo bifashisha itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga, kugira ngo bamenyekane kandi n’ababagana barusheho kwiyongera.

Kugira ngo Kigalitoday ibashe guhugura aba bantu ibikesha intsinzi yabonye ubwo habagaho amarushanwa y’imishinga myiza izafasha abantu kugera ku iterambere.

Umushinga wo guhugura aba banyabukorikori ni wo waje ku isonga mu mishinga yose yari yatanzwe, kigalitoday ikaba yarahawe amafaranga menshi kurusha abandi iyahawe n’umushinga SDF binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imebere ubumenyingiro (WDA), kugira ngo aba bantu babashe kunguka ubumenyi buzabageza ku iterambere rirambye.

Abayobozi ba chambre y'abanyamyuga n'abanyabukorikori muri PFS bakira igihembo bagenewe n'abahuguwe.
Abayobozi ba chambre y’abanyamyuga n’abanyabukorikori muri PFS bakira igihembo bagenewe n’abahuguwe.

Nshimiyimana Polycarpe wari waje ahagarariye umushinga SDF ari nawo wanatanze amafaranga yakoreshejwe muri iki gikorwa, yatangaje ko ibi ari ibintu byo kwishimira kuko bo bajya gutanga aya mafaranga ari uko bari babonye ko umushinga wa Kigalitoday ari mwiza.

Yanongeyeho ko mu mishinga yose yatewe inkunga Kigalitoday ari yo yahawe amafranga menshi ikaba yaranabashije kuyakoresha neza ishyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje itegura uyu mushinga.

Yanaboneyeho kandi gushimira Leta y’u Rwanda idahwema kuzanira Abanyarwanda ibyiza ngo kuko iyo hatabaho imikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda na banki y’isi uyu mushinga wa SDF utari gutera inkunga iyi mishinga yakozwe n’ibigo byo mu Rwanda.

Aya mahugurwa yasojwe abahuguwe bashimira ababahaye ubumenyi babigaragarisha gutanga ibikombe bibereka ko akazi bakoze gakomeye kandi ko nabo biteguye kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka