Icyenewabo kiri mu bituma umutungo wa Leta unyerezwa ntunagaruzwe - Isesengura

Abasesengura ibijyanye no kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta baravuga ko kuba mu bigo runaka hakorera abantu bafitanye amasano cyangwa ubucuti, biri mu bituma kunyereza umutungo wa Leta cyangwa kuwukoresha nabi byihuta ariko bikagorana kuwugaruza.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparancy International-Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparancy International-Rwanda

Ibyo biravugwa mu gihe raporo nshya y’Umugenzuzi w’Imari Leta y’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, igaragaza ko miliyali zisaga umunani zanyerejwe, kandi hari abo iyo raporo igaragaza ko bagarukamo bari no muri raporo zabanje hakibazwa impamvu badakurikiranwa.

Abasesengura iby’inyereza n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta bavuga ko iyo hari abakozi baziranye cyangwa bakomoka mu miryango ifite imirimo mu bigo bahishirana, cyangwa bagatera ubwoba abababangamiye mu kunyereza umuntungo ndetse bakabanza no kubigizayo.

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru, Hakuzwumuremyi Joseph, agereranya iryo terabwoba rikorerwa mu bigo hagamijwe kunyereza umutungo no kuwukoresha uko bishakiye no guhirika ubutegetsi.

Agira ati “Ushaka kunyereza umutungo abanza guhirika ubutegetsi agashyiraho ikipe ye bakorana izajya imuhishira, kuki ayo makosa akorwa kandi ibyo bigo bifite abanyamategeko babireberera ndetse n’abagenzuzi”?

Ati “None se usanga abagenzuzi bahorana ubwoba iyo bagerageje kugaragaza ko umutungo ukoreshwa nabi banga kubura akazi kabo, kuko bahembwa n’ibyo bigo bakoreramo nta kuntu bagira imbaraga mu kubigenzura”.

Atanga ingero z’abakozi birukanywe muri Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE ku maherere, bazira gutambamira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta bakaza kugira ibibazo na Minisitiri wari uriho bakanirukanwa.

Ikimenyane n’icyenewabo na cyo kiratuma umutungo wa Leta ukoreshwa nabi

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ikibabaje cyane ari uko umutungo wa Leta unyerezwa ariko ntunagaruzwe kubera ko abanyereza uwo mutungo baba bashyigikiwe n’abandi bantu bakomeye mu buyobozi, bigatuma biyumva ko ntawabakoraho.

Atanga urugero rw’aho umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge aherutse gukata amafaranga y’urugendo ku banyeshuri bari mu rugerero ruciye ingando, aza no guhagarikwa ku kazi kubera ayo makosa kuko atanabashije gusubiza ayo mafaranga yakase abo banyeshuri.

Nyamara ngo igitangaje ni ukuntu umuyobozi w’akarere uwo munyamabanga nshingwabikorwa akoreramo ahozwa ku nkeke ngo yirukanye uwakoze amakosa, ibyo bikagaragara nko kwirengagiza icyaha cyabaye ahubwo hakarebwa gusa ngo runaka ni uyu.

Agira ati “N’uwo muyobozi w’akarere muvugiye hano kuri radio naba mushyize mu bibazo, biragaragara ko uwo munyambanga nshingwabikorwa w’umurenge afite imbaraga akura mu zindi nzego, akazitwaza akora amakosa ku buryo yumva ntawamukoraho yemwe n’umuyobozi w’akarere”.

Kuki banki ntawe uyambura ngo biherere aho ariko Leta ikamburwa?

Ingabire Marie Immacule agaragaza ko impamvu Leta itishyurwa kandi ifite uburyo bwose bwo kwishyuza abayibereyemo amadeni, bigaragaza imbaraga abanyereje imitungo bafite zituma batanakurikiranwa uko bikwiye.

Avuga ko abanyereza imitungo baba bafite imitungo ariko ntinagurishwe, nyamara abaturage bo hasi bagujije banki ikabatereza cyamunara nta yandi mananiza kandi banki nta mbaraga zifite ziruta iza leta.

Agira ati “Abanyereje imitungo ko baba bafite indi mitungo kuki itavanwamo ubwishyu ngo Leta yishyurwe, ubwo urumva hatarimo ikibazo? Ese banki ko yishyuza umuntu uyibereyemo ideni Leta ifite imbaraga nyinshi biyinaniza iki”?

Amafaranga agoranye kuyagarura ariko birakorwa

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, avuga ko mu myaka itanu ishize hamaze kugaruzwa miliyali zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda zanyerejwe, kandi hanakomeje imanza zo kugaruza n’ayandi kuko abantu basaga 700 bari gukurikiranwa n’inkiko.

Avuga ko bishoboka ko abantu bakora mu bigo baziranye bashobora guhishirana bakanyereza imitungo cyangwa hakabaho koko kwitwaza icyo uri cyo amafaranga ya Leta ukayakoresha uko wishakiye ariko ko ubutabera ntawe bukingira ikibaba ahubwo iyo bamenyekenya bakurikiranwa.

Naho kubigira intakoreka bitwaje abo bakomoka hamwe cyangwa bafitanye amasano mu kazi ngo ibyo ntibyabuza ko bakurikiranwa kandi ngo niyo waba umuyobozi muto ntugomba kwemera gukora amakosa ngo kuko wabitegetswe.

Avuga kandi ko iyo abakurikiranwe ho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta bamenyekanye n’imitungo yabo ifatirwa, yenda ikibazo kikaba nk’imitungo iba itanzwi igomba gushakishwa, icyo gihe ngo ntibigaragaza imbaraga nke z’ubutabera.

Cyakora avuga ko abagikomeje gutekereza kunyereza ibya Leta no kubikoresha nabi batazihanganirwa, agasaba ubufatanye n’inzego zose ngo bakomeze gufatwa kandi baryozwe ibyo byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hakurikiraho inzego zubushinjacyaha n’ubucamanza nazo zikunze guhishira abantu banyereje imitungo kuko usanga nazo zarubatse uburyo bwibanga bwo kurya ruswa binyuze kuri bavoka baburanira abantu kuburyo iyo ufite agatubutse uratsinda pe.

IKINDI igikomeye gikwiye kurebwa ishyirwa mu myanya kurwego rwakazi muri leta tuhabonamo akantu katari keza, abarambagiza abayobozi cyane bakuru bakuru nongere bahindure umuvuno, nigute wagira umuntu umugenza cyaha mukuru w’ igihugu hanyuma ugafata umuvukanyi we ukamushinga imari y’igihugu ngo abo Bantu nibaramuka bahuje umugambi wo kunyereza imitungo wa leta murumva kubigeraho bitoroshye, niyo babavumbuye babavumbura hamaze kwangirika byinshi.

Ibi byose mvuze nibindi ntabasha kumenya nibyo biri kwisonga kumikorere mini no kunyereza imitungo w’igihugu, ukaburirwa irengero.

Boom furaha yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Nukuri Immaculee ntari kure yukuri ahubwo Niko abivuze bitinze iyaba twagiraga ababyeyi nkaba 5 bagafatanya na nyakubahwa HE P. Kagame testers imbere. Gusa ikigaragara Niko Hari inzego zizerwa cyane ariko arizo nyamara zihishira abanyamakosa benshi zikanifashishwa gutera ubwoba abashatse kugaragaza abanyamakosa.murizo harimo izi zikurikira: ubugenzacyaha buza kwisonga umuntu afatwa yariye ruswa agakurwamo niyindi, mugihugu hose harimo abakomisiyoneri bazwi bashinzwe kubahuza nabakoze ibyaha abo bakomisiyoneri nabo namaze gukira kubera ako kazi bakora.

Hakurikiraho bamwe mubayobozi bingabo kuko uyo wabatonnyeho usanga aribo Batangas imyanya yakazi ndetse abo banzanye usanga Ari indakoreka kuko iyo wenze kugira icyo ubavugaho usanga bashyiraho iterabwoba ngo mumenye ko uriya Ari ijisho rya coloneri cyangwa jenerari runaka bityo bikamuha no kunyereza imitungo ntawumuvugaho.

Boom furaha yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Arikose mugirango ikenewabo,ubucuti n’ibindi bizacika ? kereka ubwami bw’Imana bwonyine nibwo buzabasha kubikuraho naho ubundi nubwo wacanira ibuye rigatukura ntibyakunda kuvaho. Nawese urabona akazi ugahita utekereza kuri bene wanyu barangije kwiga bicaye rimwe narimwe utanitaye kubushobozi bwabo ugahita ubinjiza mumirimo!bisobanuyeko uzajya ubakingira ikibaba mumakosa bakora utinyako birukanwa bakongera kukubera umutwaro. Gusa birababaje iyo umutungo wa leta uhatikirira muri ubwo buryo.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Byanshitse bigenda ntarangije kwandika. Ikinyamakuru Gasabo kimaze gusiba inkuru yanditse kuri CROIX-ROUGE, ahubwo yahise itangira kwandika inkuru nyinshi ziyisingiza bikomeye kuburyo ubu wagira ngo uwo munyamakuru n’umukozi wa CROIX-ROUGE kuko akenshi aba yajyanye n’uwitwa Mazimpaka gufata amashusho. Ubwo se bisobanura iki? Ubundi se yayisibye yari yayandikiye iki? Kuko se atanditse India iyivuguruza aho kuyisiba? Yari yayanditse se atabanjye kuvugana n’impande zose bireba?

Named mutekereze Perezida was Board ubona banditse kukigo ashinzwe, agatumiza abakozi, mu mbwirwaruhame ati: ABANDIKISHIJE INKURU MUKINYAMAKURU NIBA ADUYI KANDI UKO BYAGENDA KOSE TUGIYE KUBAROGESHA, TUNABIRUKANE, NONE UBU ABO BATIBONAMO BAGIYE KUBAMARAMO. N’agahinda.

Good yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka