Icyateye impanuka y’inyubako y’amagorofa ane yaguye mu karere ka Nyagatare cyamenyekanye
Impanuka y’inzu y’amagorofa ane ya Geoffrey Barigye yaguye mu karere ka Nyagatare tariki 14/05/2013, ngo yatewe n’ibikoresho bayubakishije bitari bifite imbaraga zo kwikorera uburemere bwa yo, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’impuguke ryakoze igenzura ku cyaba cyarateye impanuka y’iyo nzu.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kane tariki 06/06/2013, kiyobowe n’umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette.
Harouna Nshimiyimana ushinzwe ubugenzuzi bw’inyubako n’imyubakire ku rwego rw’igihugu, yavuze ko nyuma yo gusesengura ibyavuye muri laboratwari, ibyagaragariye amaso no kumva ibyavuzwe nyuma y’impanuka, bigaragara ko impamvu nyamukuru yateye impanuka ari igikorwa cyo gukuramo inkuta zari zarabaye mwikorezi w’uburemere bw’inzu.

Anavuga ko habaye igikorwa cyo kugereranya inyigo ya laboratwari, iya nyir’inzu yaguye n’ibyashyizwe mu bikorwa kuri iyo nzu, bikagaragara ko imitambiko ya za beto yo hagati zitashoboraga kwikorera byibura ibiro byazo bitewe n’uko hakoreshejwe ibyuma bito ku byagombaga gukoreshwa.
Ibyo ngo byatumye ibiro byari kwikorerwa n’iyo mitambiko byikorerwa n’inkuta.
Kuri ibyo haniyongeraho ko ibipimo bya fondasiyo byubatswe byari bito ugereranije n’ibiri ku bishushanyo byemejwe n’ibiro by’ubutaka, kandi nabyo ngo bikaba byari bito ugereranije n’ibyari bikwiye kubakwa kuri iyo nyubako nk’uko Harouna yakomeje abisobanura.
Iryo tsinda ry’impuguke ngo ryasanze nyir’umushinga yarakoze amakosa arimo kuba ataragiraga igikoresho cy’ingenzi mu kuvanga beto kandi ntamenyeshe ubuyobozi cyane cyane ibiro by’ubutaka impinduka z’umushinga we mu rwego rwo kubihererwa uruhushya no kugirwa inama, by’umwihariko nk’aho yafashe icyemezo cyo gusenya inkuta eshanu zo mu nzu yo hasi nta burenganzira abiherewe.
Kuri ibyo haniyongeraho kuba ataragiraga inyandiko zisabwa n’itegeko ku muntu ushaka gutangira kubaka igorofa zirimo ifishi y’ubutaka, igishusahanyo cyererekana uko ibikorwa bizashyirwa mu kibanza, igitabo cyerekana ubukomere bw’inzu, ndetse n’ibishushanyo by’amashanyarazi n’amazi.
Haracyakorwa iperereza ryimbitse ku baba baragize uruhare muri ayo makosa.
Gusa ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba bwabaye bufashe ibyemezo birimo gukora igenzura ku magorofa yose yubatswe, hakarebwa niba yujuje ibyangombwa bisabwa, kugenzura imishinga y’inyubako itujuje ibyangombwa igahagarikwa, no gukangurira ba rwiyemezamirimo kubahiriza amategeko nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’intara y’uburasirazuba.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikigaragara nuko ibyabaye i Nyagatare byazaba nahandi. Gusa biboneka ko inyubakire nkiyi itera abayikoramo nababo igihombo ndetse n’akazi katari ngombwa nko gukurikirana uwawe muri sosiyete z’ubwishingizi n’ibindi kandi bisaba amafaranga menshi n’ubuvigizi bitoroshye, kubwanjye ndemera ko RHA ikwiye kugoboka abantu kare kandi Engineers bubaka amazu nabo bakwiye kwanga inkingi zingana n’inkoni nanjye mbona arizo nyirabayazana w’ibi byose .Murakoze
Bjr , njye hari ibijya binsetsa rwose , ibi byose bigaragaye ari uko inzu yari imaze kuzura hanyuma ikagwira abantu ndetse bamwe bakanapfa abandi bakazaba ibimuga ubuzima bwabo bwose , mbere yo kubaka inzu nk’iriya hari procedure binyuramo ,none se abashinzwe imyubakire baba bakora imirimo basabye cg bashinwe ? cg ni ukwibera muri za Bureau gusa , aya makosa yose agaragaye inzu yuzuye ? ese inzu yubakwa ninjoro ? birababaje gusa . abasaba akazi bakagahabwa hanyuma bakagahemberwa ariko bikagaragara ko atari ko bakora ? ubwo amazu yose akurikiranwe hakiri kare.