Ibyo wamenya ku Bayobozi bashya b’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo n’Umujyi wa Kigali
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi Nshingwabikorwa bashya b’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo.

Umwe muri bo ni Bernard Bayasese wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo. Yari asanzwe ari Umukozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta, BRAC International, by’umwihariko mu bijyanye n’imishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage uyu mushinga ukaba wakoreraga muri MINALOC. Asimbuye Umwari Pauline ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo.
Bernard Bayasese yakoreye indi miryango itari iya Leta nka Catholic Relief Services (CRS Rwanda), Faith Victory Association (FVA Rwanda) na World Vision Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutegura imishinga yakuye muri Kabale University muri Uganda.
Alexis Ingangare wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) muri serivisi y’irangamimerere. Asimbuye Ngabonziza Emmy ku buyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge.

Umwali Pauline wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, na Ngabonziza Emmy wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, bari kuri iyo myanya kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2020 (bari bamaze imyaka ine kuri iyo myanya), aho basimbuye abitwaga ba ‘Mayors’ b’utwo Turere.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali, barimo Stella Kabahire wagizwe City Manager, akaba yarigeze gukora nk’umuyobozi w’agateganyo mu ishami ry’imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage asimbuye Rugaza Julian wari usanzwe muri uwo mwanya.
Kabahire yari ashinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo gikora ubushakashatsi kuri Politiki za Leta, IPAR Rwanda.

Genevieve Uwamahoro yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge.
Emma Claudine Ntirenganya yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali.
Ntirenganya yari asanzwe ari inzobere mu by’itumanaho (Communication Analyst) mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

Emma Claudine azwi cyane mu itangazamakuru aho yakoze kuri Radiyo zirimo Salus, mu biganiro byibandaga ku buzima bw’imyororokere.
Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi (City Engineer), asimbura Asaba Katabarwa Emmanuel.
Fabrice Barisanga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye n’ubwikorezi.

Yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu bigo bitandukanye ibijyanye n’ubwikorezi (Transport) anakorera ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwikorezi yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo.
Kureba imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Kamena 2024, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|