Ibyo u Rwanda rwagezeho byabereye abadepite b’Abarundi ibitangaza

Itsinda ry’Abadepite baturutse mu Burundi bamaze iminsi mu Rwanda, batangajwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka micye rumaze ruvuye muri Jenoside kandi Guverinoma n’abaturage bakaba bafatanya mu kwiyubakira igihugu ntawe usiga undi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko basubira iwabo, kuri uyu wa kane tariki 27/09/2012, abo badepite batangaje ko bari bazanywe no kwigira ku buryo amategeko ashyirwaho mu Rwanda n’uburyo akurikizwa, nk’uko byatangajwe na Hon. Marceline Bararufisewari uhagarariye iri tsinda.

Yagize ati: “Twari twaje kwigira ku mategeko y’u Rwanda no kwigerera mu baturage bakitangira ubuhamya ku buryo begerejwe ubuyobozi”.

Mu bikorwa bitandukanye basuye muri uru rugendo, birimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’uturere dutandukanye, hari isura byabahaye y’uko igihugu cyiyubatse kandi buri muturage wese akakigiramo uruhare.

Hon. Bararufise kandi yanagarutse ku mikoranire y’abaturage n’abayobozi, aho yavuze ko ubuyobozi bwo mu Rwanda butangaje kuko ari hacye muri Afurika usanga abaturage n’abayobozi bajyana muri gahudna za Leta.

Yatanze urugero rwa bimwe mu nbihugu aho usanga abayobozi bakora gahunda zabo batitaye ku baturage, mu gihe hari aho usanga n’abaturage bagenda batseta ibirenge bigatuma igihugu nta muvuduko kigira mu iterambere.

Muri rusange uwari uhagarariye itsinda ry’abadepite b’Abarundi yatangaje ko byinshi mu byo bifuzaga ku Rwanda byagezeho ari byo: uko igihugu kiyubaka nyuma y’ibyago cyanyuzemo, buri wese akagira uruhare rwo gutanga umusanzu we ari uwahemutse n’uwahemukiwe.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka