Ibyo mwadutumye twabikoze uko mwabyifuje–Depite Mukama
Depite Mukama Abasi akaba na Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishingamategeko, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Kabarore ko ibyo basabye bifite.
Hon. Depite Mukama yabibabwiye ku wa 11 Ukuboza 2015, ubwo yagendereraga Akarere ka Gatsibo agamije kumenyesha bagatuyemo ko ibyo basabye mu guhindura Itegeko Nshinga bifite ishingiro none ubusabe bwabo bukaba bwarashyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “Muri demukarasi ntawe ukwiye kwimwa icyo yifuza iyo ari cyiza, niko ka maro k’imiyoborere myiza. Abatora ni mwebwe mufite uburenganzira bwo kugira icyo muhindura binyuze muri referendum cyangwa mu babahagarariye ari bo badepite.”
Depite Mukama yakomeje ababwira ko igihe cyo gutorera ko Itegeko Nshinga rivugururwa, bagendeye ku byiza bagejejweho, n abo bakwiye kuzatora neza, abibutsa ko iyo utoye yego uba ushimangiye bya byiza ukeneye ko bikomeza kukugeraho nk’umuturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, yababwiye ko mu gihe ubuyobozi ari bwiza badakwiye kubwitesha kugira ngo na bwo bukomeze kubagezaho ibyiza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati “Nk’uko abatura b’Akarere ka Gatsibo dusanzwe tubimenyereye, gutora neza ni wo muco wacu kugira ngo dukomeze dusangire ku byiza by’igihugu mu mahoro no mu mudendezo ntawe uhejwe.”
Muri iki gikorwa, abaturage bahawe umwanya kugira ngo batange ibitekerezo, banavuge uko bakiriye kuba ibyo basabye byarashyizwe mu bikorwa, abaturage na bo bakaba bagaragaje ko babyishimiye.
Intumwa za rubanda zatangiye gutanga ubutumwa bw’ibisubizo abaturage bari babasabye ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kuri uyu wa 11 Ukuboza 2015 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, iki gikorwa kikaba kije mu gihe byamaze kwemezwa ko Referendum izaba tariki 18 Ukuboza 2015.
Benjamin NYANDWI
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye ntaniganwe ijambo, nitwe dusigaje gukora ibyo dusabwa, tuzatora yego