Ibyaranze umwaka wa 2011 mu nshamake

Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2011, twabateguriye inshamake y’amwe mu makuru y’ingenzi yaranze uyu mwaka mu Rwanda. Muri ayo makuru harimo ibikorwa bitandukanye imbere mu gihugu, ibikorwa by’abayobozi b’igihugu bakuru ndetse n’ay’umubano w’u Rwanda n’amahanga.

Mutarama 2011

Kuwa 10 Mutarama uyu mwaka habaye isuzuma ry’imihigo, hafatwa urugero ku Karere ka Kirehe, nka kamwe mu turere duhigura neza imihigo yako.

Ku matariki ya 24 na 25 Mutarama 2011, u Rwanda rwakiriye isabukuru ya 20 y’ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubushobozi bw’inzego, African Capacity Building Foundation. Muri iyo mihango perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwari buzatangize gahunda yarwo yihariye yo kuzamura ubushobozi bw’abakozi muri Kamena. Perezida Kagame kandi yavugiyemo ko guteza imbere ubushobozi atari ukubikora byo kubikora gusa, ngo abantu bagire inyemezabumenyi ahubwo ko bikwiye kureberwa ku musaruro bitanga mu guteza imbere igihugu no gukemura ibibazo abaturage bafite.

22 Gashyantare 2011

Hemejwe ko u Rwanda ruzakira ikigo cya COMESA gishinzwe gukurikirana ibyo gutwara indege, COMESA’s new communication Navigation Surveillance/Air traffic Management Project. Kuri uwo munsi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibihugu bya COMESA byose bizunguka amakuru menshi mu ikoranabuhanga ndetse bikunguka n’amafaranga kuko bizabasha gucunga no kumenya neza uko indege zikoresha ikirere cyabyo, bikabasha no kwishyuza amafaranga agendana na byo.

Muri icyo cyumweru kandi Minisitiri Marcel Gatsinzi ufite impunzi mu nshingano ze, yatangaje ko icyemezo cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda cyari mu nzira nziza, cyane cyane ko mu Rwanda harangwa amahoro, ituze n’iterambere bityo nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bakomeza kuba impunzi mu mahanga. Hagaragajwe ko muri 2010 hatashye Abanyarwanda basaga 12,000 kandi bagafashwa kubaho bahabwa amafunguro mu mezi atatu ya mbere, bagahabwa serivisi z’ubuvuzi kandi bakazafashwa kwinjira mu buzima busanzwe nk’abandi banyagihugu. icyo gihe habarurwaga Abanyarwanda basaga 70,000 bari mu buhungiro mu bihugu binyuranye ku isi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ikiganiro/isomo muri kaminuza ya Harvard agaragaza iterambere u Rwanda rugezeho n’inzira itoroshye rwanyuzemo ngo rwigobotore ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu cyumweru cya mbere cya Werurwe 2011

Nyuma y’uko muri 2006 mu Rwanda hahagaritswe ikoreshwa ry’amasashi, muri icyi cyumweru hatangijwe gahunda yo gusubiza amasashi mu nganda akongera akavanwamo ibikoresho binyuranye (recycling). Gahunda yayobowe na minsitiri w’ubutaka no kwita ku bidukikije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyemeje ko abaherwe bacunga amahoteli ya Hilton bemeye gushora miliyoni y’amadolari mu kubaka hoteli y’ibyumba 160 i Kigali iri ku rwego rw’inyenyeri 4 izatangira kubakwa mu mwaka wa 2012.

Icyumweru cyo kuwa 13-19 Werurwe 2011

Mu Rwanda hizihijwe umunsi w’abagore, abana b’abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y’ubuhanga (sciences) kuko afasha umuntu ubwe n’igihugu muri rusange gutera imbere.

Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyongereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330 z’ama-pound mu myaka ine iri imbere uhereye muri 2011. Umuyobozi wa DFID mu Rwanda, Elizabeth Carriere, yavuze ko kongerera u Rwanda inkunga ari ikimenyetso cy’uko isesengura rya DFID ryemera ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa kandi ikagera ku bo igenewe (abagenerwabikorwa). DFID isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego z’imiyoborere myiza, ubuzima, uburezi n’iterambere.

Umuryango witwa Migration International Organization wahaye u Rwanda miliyoni 1 y’amadolari yiyongera kuri ebyiri zari zatanzwe mu 2010 , binyujijwe muri minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, agamije gufasha impunzi zitahuka kubona amahugurwa yo kwiga imishinga y’iterambere no guhabwa amatungo yo korora ngo biteze imbere.

Mu muhango wabereye i Cannes mu Bufaransa, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo cy’uko uzaba uteye mu myaka iri imbere kuko wifuza kuba umujyi ku rwego rw’isi n’irembo ribereye Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EAC). Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragarije abari muri iyo nama ko bufite ahantu henshi ho gushora imari mu bwubatsi n’izindi nzego zinyuranye.

Icyumweru 20-26 Mata 2011

Abanyarwanda bahagarariye abandi baturutse muri Congo Brazzaville basuye u Rwanda baje kwirebera uko mu Rwanda hameze, uko Abanyarwanda n’abahoze ari impunzi babanaga babayeho kugira ngo bajye kubwira abandi bakiri mu buhungiro inkuru z’imvaho ku buzima mu Rwanda.

Uwari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Ambasaderi Dr Sezibera Richard, yemejwe kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asimbura Ambasaderi Juma Mwapachu. Ambasaderi Dr Sezibera yavuze ko yishimiye icyizere u Rwanda rwamugiriye anizeza ko azakora agamije iterambere ry’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Icyumweru 1-7 Gicurasi

Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rwateganyije ingengo y’imari igeze kuri trillion y’amafaranga (miliyari 1116.9) mu ngengo y’imari y’umwaka 2011/2012. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa cyane cyane mu gusakaza ibikorwaremezo, amashanyarazi, ICT na gahunda zisanzwe mu burezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi n’imiyoborere myiza.

Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru wabereye i Musanze muri INES. Abanyamakuru basabye guverinoma kwihutisha itegeko ry’itangazamakuru kandi basaba ko habaho urwego rwihariye rugenzura abanyamakuru, bikavanwa mu nshingano z’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC).

U Rwanda rwakiriye inama nyunguranabitekerezo ku nshingano n’imikorere y’inzego z’ibanze muri EAC.

Kuwa 7 Gicurasi 2011 Perezida Paul Kagame yakoreye ikiganiro gikomeye kuri www.youtube.com na Khaya Dlanga uzwiho gukorana ibiganiro n’abantu banyuranye bamamaye ku isi kubera ibikorwa byabo by’indashykirwa.

Icyumweru 8-14 Gicurasi 2011

Abaminisitiri 6 bashya binjiye muri guverinoma: Dr Agnes Binagwaho washinzwe Minisiteri y’ubuzima, Aloysia Inyumba ashingwa Minisiteri y’Ubwuzuzanye n’Umuryango, Venantia Tugireyezu agirwa minisitiri mu biro bya perezida wa Repubulika, Pierre Damien Habumuremyi ashingwa uburezi, Francois Kanimba ashingwa inganda n’ubucuruzi na Albert Nsengiyumva agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo.

Ingabo z’u Rwanda zagiye mu gikorwa cy’ubutabazi muri Tanzaniya, aho Korali y’Abaririmbyi ba Ambassadors yari yakoreye impanuka.

Inzobere 80 ziturutse muri kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Harvard, Yale, Duke na Virginia zasuye u Rwanda, zumvikana ku bufatanye n’ishuli ryigisha ubuvuzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Izi mpuguke kandi zaganiriye na Perezida wa Pepubulika ku nzego z’ubfatanye zizagirana n’u Rwanda.

Abanyeshuri ba mbere 752 bahoze ari inzererezi basoje amasomo yo kwiga imyuga ku kirwa cya Iwawa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatangaje amavugurura mu koroshya no kunoza kurushaho urubuga rw’ishoramari mu Rwanda, harimo kugabanya amafaranga yakwa mu iyandikisha ry’icyigo cy’ubucuruzi/company akava kuri 25,000 akaba 15,000 Rwf. RDB yatangaje kandi ko ifite intego yo gukomeza amavugurura ikava ku mwanya wa 58, ikazagera kuwa 30 mu bihugu bibereye ishoramari ku isi mu myaka 7.

Icyumweru 22-28 Gicurasi

Perezida wa Sena icyo gihe, Dr Vincent Biruta, yatangije inzu ndanga murage y’urwibutso rwa Murambi ruvugwaho kuba rwariciwemo Abatutsi basaga 50,000 muri Jenoside yakorerwe Abatusti mu 1994.

Mu Rwanda hamuritswe ku nshuro ya mbere Atlas igaragaza ishusho y’aho ubukungu, umutungo kamere, ishoramari n’ubucuruzi mu Rwanda biherereye, aho bizatezwa imbere n’uko ku ikarita y’igihugu ibyiciro binyuranye by’ubukungu biteye.

Minisitiri Protais Mitali yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa museum y’Ibidukikije mu Karere ka Karongi, iteganijwe kuba yaruzuye muri Werurwe 2012.

Icyumweru 29 Gicurasi-4 Kamena 2011

Ingabo z’u Rwanda 254 zari mu butumwa bwa LONI (UN) muri Sudani zahawe ishimwe z’uko zagaragaje ubunyangamugayo n’ubuhanga bukomeye mu butumwa zari zimazemo amezi 9 muri Sudani. Kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare 4000 bari mu butumwa bwa LONI hirya no hino ku isi.

Abacamanza basoje amahugurwa banatangiza uburyo bwo kubika amakuru no gutanga serivisi zo mu butabera binyuze mu ikoranabuhanga, (Electronic Filling System) mu rurimi rw’icyungereza.

Icyumweru 5-11 Kamena 2011

Hemejwe Ingengo y’imari ya mbere nini u Rwanda rugize, ingana na miliyari 1116.9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Rwanda habereye imurikagurisha mpuzamahanga ku buhinzi ryitabiriwe n’abamurika basaga 100 bavuye muri Aziya na Afurika.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ikomeye ku rwego rw’isi ku cyicaro cya LONI yigaga ku ngamba zo guhashya icyorezo cya SIDA. U Rwanda rwashimwe ingamba nziza rufite mu kurwanya SIDA.

Abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika bahuriye i Chicago mu munsi wiswe Rwanda day 2011-Agaciro, baganira n’abanyarwanda baturutse imihanda ku iterambere ry’igihugu.

Icyumweru 12-18 Kamena

Hatangijwe icyumweru cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco Nyarwanda, buri gicumbi muri 13 bigize inzu ndangamurage z’u Rwanda gisurwa ku buryo bwihariye. Icyi cyumweru cyatangiriye i Nyanza ku Rukari.

Ku nshuro ya mbere, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yabereye muri Mexique. U Rwanda rwaviriyemo mu matsinda rutsinzwe n’Ubwongereza 2-0, Uruguay 1-0 kandi rukanganya na Canada 0-0.

Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi bahuriye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu muhango wo ‘kwita izina’ ingagi ziba zaravutse. Icyo gihe ibyana by’ingagi 22 byahawe amazina.

Icyumweru 20-28 Kamena

Dar es Salaam muri Tanzaniya hatangiye irushanwa ryitiriwe perezida Paul kagame, KAGAME CECAFA Cup, u Rwanda ruhagarariwe na APR FC na Etincelles FC. Icyo gihe amakipe y’u Rwanda ntiyashoboye kwitwara neza kuko yaviriyemo mu mikino y’amajonjora. Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Yanga FC yo muri Tanzania.

Perezida Paul Kkagame yahawe igihembo Chello Foundation Humanitarian Award cyo kuba yarazamuye imibereho myiza y’abantu benshi mu gihe cy’ubuyobozi bwe.

Icyumweru 3-9 Nyakanga 2011

Kuwa 4 Nyakanga u Rwanda rwiizihije umunsi wo kwibohora, abantu 30,000 bitabira ibirori byabereye kuri sitade Amahoro mu Mujyi wa Kigali.

Icyumweru 10-16 Nyakanga

Ikigega cyo guteza imbere imishinga myiza y’abatyurage badafite igishoro n’ingwate BDF cyatashywe ku mugaragaro. Gifite miliyoni zisaga 13 z’amadolari ya Amerika azafasha abazaba bagaragaje ko bafite imishinga myiza igaragaza ko izunguka.

Kuva 29 Nyakanga-1 Kanama 2011

Perezida Yoweli Kaguta Museveni n’umugore we bamaze iminsi itatu mu rugendo rwo kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda.

Icyumweru 7-20 Kanama 2011

Hizihijwe umunsi w’umusoreshwa ku nshuro ya 10.

Hatangijwe gahunda y’urwego rw’Umuvunyi yo kwakira ibibazo by’akarengane mu baturage ku murongo wa interineti hagamijwe kuborohereza gukemurirwa ibibazo batagombye gukora ingendo ndende.

Hatangijwe uburyo bwo guhingisha imashini mu gihugu, hagamijwe gukoresha umwanya muto n’ingufu nke, abaturage bakabona umwanya n’imbaraga byo gukora ibindi bikorwa bibyara inyungu. Igikorwa cyayobowe na minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Agnes Kalibata i Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Icyumweru 22-26 Kanama 2011

Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yasuye mugenzi we w’u Rwanda.

Mu Rwanda hamuritswe ku nshuro ya mbere ubushakashatsi ku nganda n’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda, umubare w’abakozi n’imikorere iranga ibyo bigo n’ubucuruzi mu Rwanda muri rusange. Ibigo 123,256 bikorera mu Rwanda, 60,020 bikaba byaravutse mu 2010 kandi 26.3% biyoborwa n’abagore.

Habaye ku nshuro ya gatatu irushanwa rya kawa nziza, ryitabirwa na koperative 189 z’abahinzi ba kawa, 24 muri zo zitsinda ku rwego rw’igihugu, 36 zitsinda ku rwego mpuzamahanga. Ikawa ya mbere yabaye iya Mushongi, iya kabiri Kageyo, iya gatatu Nyakizu.

Icyumweru 4-10 Nzeli 2011

Perezida Paul Kagame yasuye Ubufaransa kuwa 9 na 10 Nzeli, ku butumire bwa mugenzi we w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy. Ikigo cy’Ubufaransa AFD gishinzwe iterambe cyemeye kongerera u Rwanda inkunga, ibigo by’imari bindi byiyemeza kuza gushora imari no guteza imbere ibigo bito bito n’ibiciriritse SMEs. Muri uru ruzinduko, perezida Kagame yakiriwe n’Abanyarwanda basaga 3,700 baba mu Burayi banagirana ibiganiro.

Icyumweru 25 Nzeli-1 Ukwakira 2011

Habaye amatora y’abasenateri kuwa 26 na 27 Nzeli, aho abakandida 51 bahataniye imyanya 14 mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena basimbura ikipe ya mbere u Rwanda rwagize y’abasenateri bari bagiyeho mu 2003.

Icyumweru 2-8 Ukwakira 2011

Kuwa 7 Ukwakira 2011 Perezida wa Repubulika yashyizeho minisitiri w’Intebe mushya, Pierre Damien Habumurenyi wari minisitiri w’Uburezi asimbura Makuza Bernard nawe wahise agirwa senateri hamwe na Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wagizwe perezida wa Sena, Kantarama Penelope na Rutaremara Tito nabo bagirwa abasenateri.

Perezida Goodluck Ebele Jonathan wa Nijeriya yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, basinyana amasezerano y’ubutwererane n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nijeriya mu nzego zinyuranye.

Icyumweru 19- 21 Ukwakira 2011

Perezida Denis Sassou Nguesso wa Kongo Brazzaville yasuye u Rwanda.

Kuwa 29 Ugushyingo 2011

Perezida Paul kagame yitabiriye inama y’i Busan muri Koreya y’Epfo yigaga ku buryo inkunga zihabwa ibihugu bikennye zajya zitangwa ku buryo bworoshye butarimo amananiza kugira ngo zigirire akamaro ibihugu bizihabwa.
Kuwa 5 Ukuboza 2011

U Rwanda rwemeranyijwe ubufatanye na VISA card mu gufasha gusakaza serivisi z’amabanki na VISA mu Rwanda.

Kuwa 8 na 9 Ukuboza 2011

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda basuye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba berekwa intambwe u Rwanda rutera mu nzego zinyuranye ndetse baganira n’abaturage banirebera ubuzima babayemo.

Kuwa 15 –16 Ukuboza 2011

Habaye inama ya cyenda y’Umushyikirano mu Rwanda. iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose barimo ababa hanze y’u Rwanda. Nyuma y’umushyikirano Abanyarwanda baba hanze y’u rwanda batemberejwe mu gihugu kugirango birebere aho u Rwanda rugeze rutera imbere.

Byakusanyijwe n’ikipe y’ubwanditsi bwa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NDIFUZA KO MWAZAKORA INKURU YIHARIYE IVUGA KU MATEKA Y’IYI CALENDAR TUGENDERAHO N’IBINTU BYAGENDEWEHO KUGIRA NGO IKORWE.

KIRENGA RÉGIS yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

NDIFUZA KO MWAZAKORA INKURU YIHARIYE IVUGA KU MATEKA Y’IYI CALENDAR TUGENDERAHO N’IBINTU BYAGENDEWEHO KUGIRA NGO IKORWE.

KIRENGA RÉGIS yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

kabisa mutubwiye amakuru hafi ya yose yaranze umwaka pe murakoze Courage!

woooww! yanditse ku itariki ya: 29-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka