Ibyangombwa by’ubutaka byagabanije amakimbirane - Gov. Uwamariya
Mu gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwandikisha ubutaka no kubukoresha neza mu ntara y’uburasirazuba, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 10 Kamena, hishimiwe ko amakimbirane abushingiyeho yagabanutse.
Iki cyumweru kirareba abaturage b’intara y’uburasirazuba ariko by’umwihariko ab’akarere ka Nyagatare. Ababitsi b’inyandiko mpamo b’intara bazafatanya n’abashinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare gukemura ibibazo by’abaturage no gushyikiriza ibyangombwa abatarabifata.
Iyi gahunda ije mu rwego rwo gukemura ibibazo no gushishikariza abaturage gukoresha neza ubutaka icyo bwagenewe, abaturage bakaba basabwe kububyaza umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode, yibukije ko hari ubutaka budakoreshwa kandi ibi bikaba ari igihombo cyane ku musaruro ukomoka ku buhinzi. Yasabye abayobozi n’abaturage ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha ubutaka bwose bwakoreshwa cyane ubwagenewe ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro, kwihaza no gusagurira isoko.
Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, yibukije ko ubutaka nyirabwo adafitiye icyangombwa adakwiye kubwita ubwe, ariko nanone abafite ibyangombwa byabwo nabo ngo bakwiye kubukoresha icyo bwagenewe kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura nazo kubera imikoreshereze mibi yabwo.
Ku rundi ruhande ariko ngo kubarura no gutanga ibyangombwa by’ubutaka byagabanije amakimbirane dore ko ngo mu bibazo byakirwaga 90 byabaga bishingiye ku butaka.

Bamwe mu baturage bamaze gufata ibi byangombwa by’ubutaka bavuga ko byabagiriye akamaro.
Byukusenge Metusella utuye mu kagali ka Nsheke umurenge wa Nyagatare avuga ko gutunga icyangombwa cy’ubutaka bishobora gutuma abona inguzanyo muri banki akiteza imbere. Uretse n’ibyo ariko ngo nta n’uwarengera imbibe za mugenzi we.
Ku masambu n’ibibanza byabaruwe mu ntara y’uburasirazuba bisaga miliyoni 1 n’ibihumbi 700 ibyangombwa byatanzwe ni miliyoni 1 n’ibihumbi 400. Naho mu karere ka Nyagatare habaruwe ibibanza n’amasambu bingana n’ibihumbi bisaga 206, ibyangombwa byatanzwe bikaba bisaga gato ibihumbi 121.

Gahunda yo kwegereza abaturage iyi gahunda yo kubaruza ubutaka, gufata ibyangombwa no gukemura ibibazo bijyanye nabwo mu karere ka Nyagatare izabera ku masite 4, ariyo Matimba, Nyagatare, Gatunda na Kiyombe.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri gahunda nyinshi za leta zagize ingaruka nziza ku baturage iyi nayo izamo kuko yafashije benshi ndetse nanjye ndimo. harakabaho leta yacu
nukuri pe, umuntu wize kuri iyi projet yo gutanga ibyangombwa byubutaka ni inyamibwa pe, aamakimbirane kubutaka yaragabanyutse kurwego rwo hejuru, turashima leta yubumwe kureba kure kubibazo biba byugarijwe abanyarwanda