Ibyangombwa bisabwa ngo umuturage abone serivisi kandi bidakenewe bigiye kuvaho
Hagiyeho itsinda rigamije gusuzuma ibyangombwa bisabwa abaturage mu bigo bya Leta kugira ngo ibyo bizagaragara ko bibangamira abaturage bikanabatinza mu kubona serivisi bifuza mu buryo bwihuse bikurweho.
Ni kenshi bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko hari serivisi batishimira bitewe n’uburyo zitangwamo cyangwa ibyangombwa byo kuzihabwa. Ni muri urwo rwego mu kwezi kwa Gatandatu Guverinoma yashyizweho itsinda ryo gukurikirana ibibazo nk’ibyo.
Iryo tsinda rigizwe n’ibigo bitanu bya Leta ari byo Ikigo cy’Iiguhugu cy’Iterambere (RDB), Minsiteri y’Ubucuruzi (MINICOM), Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Umwe mu bikorera n’undi uhagariye Urugaga rw’Abikorera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 26/07/2013, Minisitiri muri MINICOM, Francois Kanimba yatangaje ko bafite inshingano zo gukusanya amakuru ku byangombwa bisabwa muri serivisi zakwa abaturage niba bigendanye n’igihe cyangwa bikenewe.
Yagize ati: “Iryo tsinda ishingano ryahawe ni ugusuzuma ibintu bisabwa abaturage kugira ngo babone serivisi cyane cyane serivisi za Leta. Iyo urebye amategeko u Rwanda rugenderaho hari gihe usanga amategeko adahinduka nk’uko ibihe bihinduka.
Ugasanga mu mategeko amwe n’amwe hari ibintu bisabwa abaturage ariko mu by’ukuri hari ibiba bitakijyanye n’igihe ari ukubatesha igihe, umwanya ndetse n’amafaranga kuko hari n’ibisaba amafaranga.”
Iryo tsinda rifite amezi atatu yo gukusanya amakuru no guhagarika zimwe muri ibyo bidakenewe.
Zimwe mu ngero yatanze ni nk’igihe banki zasabaga abaturage ibyangombwa biturutse mu ma banki yose kugira ngo bahabwe inguzanyo. Abaturage bikabagora kubona ibyo byangombwa kuko byabasabaga kuzenguruka buri banki ikorera mu Rwanda.
Iyi gahunda yiswe Noza Serivisi izajyana n’ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye. nk’ibiganiro mu tangamazamakuru, inama zizaba zateguwe, kohereza ubutumwa bugufi no mu miganda ya buri kwezi.
Buri muturage wese asabwe gutanga igitekerezo cye ku cyo abona kidakenewe mu byangombwa bisabwa muri buri rwego rwa Leta , kugira ngo serivisi irusheho kunozwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza rwose muradutabaye.
Nkubu maze iminsi ibiri ku biro byubutaka bya Nyarugenge nshaka Notaire ariko wibagirwa A bikagutwara undi munsi.
Kuri RGB ho ni agahomamunwa
mutubwire aho twageza ibyo bibazo. Murakoze
Ibi ni byiza rwose uziko hari aho bakwaka ibintu ugasigara wibaza utise barabimaza iki:
Ugiye aho batanga pensiyo ngo zana icyemezo ko uriho kandi yashoboraga gukora declaration akavuga ko akubonye kuko ni umukozi wa Leta ibyo akoze biba bifite agaciro, ugiye kugura inzu, ikibanza ngo zana abagabo ni abiki ko uwo muguze akweretse ko icyo agurisha kimwanditseho, ugiye gushaka service ngo zana amafoto ane,kandi ikaranabuhanga bakoresha imwe kuko bakora scanning bakayishyira mu mashini yabo, ugiye kwishyuza isoko watsindiye ngo zana copy y’amasezerano kandi aribo bayaguhaye nonese ntayo bafite n’ibindi
Ibi bidindiza amajyambere kuko icyo wagakoze mu minota itanu kigufata isaha n’amafaranga bigeretse
Twifashishe ikoranabuhanga ibitari ngombwa tubikureho maze cya gihe na y’amafaranga bikoreshwe ibindi dutere imbere