Ibyaha bitageraga ku bushinjacyaha bigiye gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, avuga ko amategeko abuza zimwe mu manza kugera ku bushinjacyaha zikajyanwa mu bunzi agomba guhinduka.

Minisitiri Murekezi yabivugiye mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha batanu bo mu rwego rw’ibanze, wabaye kuri uyu wa kane taliki 14 Mata 2016.

Abashinjacyaha barahiye bose uko ari abagore, basabwe kuzaba inyangamugayo muri byose.
Abashinjacyaha barahiye bose uko ari abagore, basabwe kuzaba inyangamugayo muri byose.

Yavuze ko hari ibyaha bimwe biba byakoranywe ubugome bitewe n’abo byibasiye, amategeko akabyohereza mu bunzi bitewe n’agaciro k’ikiburanwa.

Yifashishije urugero, yagize ati “Nk’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi Leta ikamuha inka yo kumufasha hanyuma igisambo kikayiba. Cyafatawa ngo ni bajye mu bunzi kuko iyo nka ifite agaciro kari munsi ya miliyoni eshanu.

Icyo n’icyaha cy’ubugome, cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bene ibyo byaha birakome, bigomba gusubira mu nkiko zisanzwe.”

Umwe mu bashinjacyaha bashya ari kurahirira kuzubahiriza inshingano ze.
Umwe mu bashinjacyaha bashya ari kurahirira kuzubahiriza inshingano ze.

Yavuze ko ibyaha nk’ibi ari byo abashinjacya bagomba kugiramo uruhare rukomeye kugira ngo urugomo nk’uru rucike, kuko ngo rutuma abaturage barara mu mirima barinda imyaka yabo yenda kwera cyangwa bakararana n’amatungo ngo batibwa, bikabagiraho izindi ngaruka mbi.

Yanahaye impanuro aba bashinjacyaha bari bamaze kurahirira kuzuzuza inshingano zabo kugira ngo bazabe intangarugero.

Ati “Mugomba guhora iteka muri inyangamugayo ahantu hose no muri byose cyane cyane mu bikorwa byanyu ku buryo abandi babareberaho uko mukora kandi mugahora mwubahiriza amategeko, mugomba kubahiriza akazi kandi mukakitangira.”

Minisitiri Murekezi avuga ko hari ibyaha bijyanwa mu bunzi byakagombye kujya mu nkiko zisanzwe.
Minisitiri Murekezi avuga ko hari ibyaha bijyanwa mu bunzi byakagombye kujya mu nkiko zisanzwe.

Mushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza, avuga ko iteka iyo hari ibitameze neza mu mategeko babikorera ubuvugizi bigahinduka.

Ati “Birumvikana iyo hari ibyo tubona bitanoze mu mategeko dutanga inama hakagira ibihinduka ari yo mpamvu ubu igitabo cy’amategeko ahana kirimo kuvugururwa n’andi mategeko arimo kuvugururwa kugira ngo ahuzwe n’ibihe n’Itegeko Nshinga.”

Abarahiye bose uko ari batanu ngo bari basanzwe n’ubundi bakora imirimo inyuranye mu rwego rw’ubutabera, ku buryo nta kizabatonda mu mirimo mishaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MURAHO YEMWE ABAKUNZI BA KIGALI TODAY! NIBYO RWOSE GUHANA ABAJURA NIKINTU CYINGENZI, KANDI NO MUMATEGEKO AHANA YURWANDA ICYAHA CYOKWIBA KIRAHANIRWA. ARIKO NDAGIRA INAMA ABAYOBOZI BACU KUJYA BIRINDA AMA SENTIMENTS KUKO MUMATEGEKO NTA SENTIMENT ZIGOMBA GUKORESHWA. ALL HUMAN BEING ARE EQUAL BEFORE THE LAW. SO IGIHANO CYUMUJURA WIBYE INKA CYIGOMBA KUBA KIMWE KURI BOSE TUTITAYE KUWAGIKOREWE.
INAMA NATANGA: LETA YACU IDUKANGURIRA KURARA AMARONDO TUKABA MASO KUGIRANGO TUDATERWA TUTITEGUYE. IYO UMUJURA AJE AKIBA INKA MUMUDUGUDU AKAJYENDA ADAFASHWE UBWO IRONDO RIBA RIFITE INTEGE NCYEYA, NASABAGA KO TURAMUTSE DUSANZE UWIBWE ARI INYAKAMWE NDAVUGA NKABO BATISHOBOYE, UMUDUGUDU/AKAGALI TWAGOMBYE GUHITA TWIKABAKABA TUKAYIGURA TUKAYIMUSUBIZA. IBYO BIRAMUTSE BISHIZWE MUBIKORWA BYATUMA TUBA MASO TUGAFATA ABAJURA NABO BAKABA BACIKA KUJYA BATWARA IBYO BATABIRIYE IBYUYA. MURAKOZE MUGIRE IBIHE BYIZA.

bisumba yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Nanjye ndumva ministre yaba azanye ivangura

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

ibyo muzahindura muzabihe ububasha bwa retro activite kukoabantu bararenganye pe

turatsinze yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ariko se igisambo kijya kwiba kibanje kureba ubwoko bw’uwo Chiba??? Cyokora habonetse ibimenyetso byerekana ko yamwibye kubera ubwoko bwe byafatwa nk’ingengabitekerezo ya genocide ! Ariko se niba uwibye undi we ubushinjacyaha butazamukurikirana!!!!...

saba ramos yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ariko rero mu byo Ministre w’Intebe yavuze hari ikidasobanutse neza: Niba abanyarwanda bose bangana imbere y’ubutabera kandi bafite n’uburenganzira bumwe, ni gute icyaha cyo kwiba (uregero nk’urwo yatanze rwo kwiba inka) gishobora gukurikiranwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwagikorewe uwo ari we! Yavuze ko umukecuru warokotse génocide yakorewe abatutsi agahabwa inka, ko iyo nka yibwe icyo cyaha cyajya mu bushinjacyaha, ariko ari undi muntu utaracitse ku icumu wibwe icyaha kikajya mu bunzi!! Ubuse u Rwanda ruragana he koko? Abanyarwanda bazabona ko ari bamwe gute? Icyaha kigiye kujya gikurikiranwa hagendewe ku wagikorewe?? Ubwo utararokotse niyibwa inka bazamubwira bati jya mu bunzi wowe keretse iyo uba uri uwarokotse génocide nibwo twari kugufasha hano mu bushinjacyaha? Ubwo se abantu baba bafite uburenganzira bungana mu gihugu ra!!!!

saba ramos yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka