Iburengerazuba: Barasabwa guharanira ko amatora yazagenda neza
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irasaba abayobozi b’uturere,imirenge,njyanama n’inzego z’umutekano kuzagira uruhare mu gutuma amatora ateganijwe mu mwaka wa 2016 agenda neza.
Mukamana Espèrance, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, kuri uyu wa 13 Ugushyingo, yabibasabye ubwo yaganiraga n’abayobozi b’uturere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero ku bijyendanye na gahunda y’amatora mu nzego z’ibanze ategenijwe muri Gashyantare na Werurwe 2016.

Bimwe mu byo yabasabye kugira ngo amatora azagende neza, harimo gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kwikosoza kuri lisite y’itora.
Gufasha komisiyo y’igihugu y’amatora gukwirakwiza ingengabihe yamatora mu baturage,gutanga ibitekerezo mu gutegura amatora,kugaragariza abaturage bayoboye uruhare rwabo n’uburenganzira bwabo mu matora.
Ikindi abayobozi basabwe ni ugutanga ibiganiro ku ruhare rw’amatora mu miyoborere myiza, gutanga amakuru ku gihe no kuba umusemburo wo kuzatuma amatora ateganijwe arushaho kugenda neza.
Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Komiseri Mukamana yavuze ko ibyo zisabwa ari ukubungabunga umutekano nk’uko bisanzwe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabe mu mutekano usesuye kandi kigende neza.

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Ngororero, yavuze ko biteguye kuba umusemburo mu gutuma amatora ateganijwe mu Rwanda agenda neza.
Yagize ati “Ejo twarabitangiye mu biganiro n’abaturage.” Yongeyeho ko gahunda y’amatora bazarushaho guharanira kuyigeza ku nzego z’ibanze hasi kugera mu midugudu kugira ngo igikorwa cy’amatora y’inzego ziteganijwe kizarusheho kugenda neza.
Biteganyijwe ko amatora azakorwa azahera kuri komite nyobozi z’imidugudu kugeza kuri komite nyobozi z’uturere. Ayo matora y’inzego z’ibanze akazatangira ku wa 8 Gashyantare ageze muri Werurwe 2016.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|