Iburengerazuba: Bageze kure imyiteguro yo kwitabira Referandum
Inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Uburengerazuba zatwatangiye igikorwa cyo gukangurira abaturage kuzatabira referendum ku itegeko nshinga iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba burakangurira abaturage kwitabira Referandum, nk’uko bamwe bifuje ivugururwa ry’ingingo y’101 mu igeko nshinga Perezida kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukuboza 2015, mu nama yahuje Guverineri Cartas Guverineri n’abayobozi kuva ku kagari kugeza ku karere mu turere twa Karongi na Rutsiro.
Yagize ati “Referandum twamaze kumenya igihe. Aba bayobozi rero bagomba kubimenyesha abaturage kuko ari nabo bamwe muri bo bari banayifuje ubwo bandikiraga inteko basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa.”
Yasabye abayobozi kandi kugeza ku baturage amakarita y’itora ku gihe, yongeraho n’abaturagee bagomba kugaragaza ibyiuzo byabo bitabira iki gikorwa.

Ati “Abaturage nabo bagomba kuyitabira kuko ni iyabo.bamwe banditse basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa ariko wenda hari n’abatabishaka. Abo bose rero uruhare ni urwabo bakagaragaza icyo bifuza.”
Ruzindana Ladislas uyobora umurenge wa Kivumu muri Rutsiro ati “Birumvikana ko tugomba kumenyesha abturage igihe cya Referandum ndetse tukanabaha amakarita y’itora kandi ndumva bizoroha.”
Saibbas Gashanauyobora umurenge wa Gishyita muri Karongi yagize ati “Abaturage bacu ndabizi ko babizi kuko n’abo twaganiriye kare babimbwiraga gusa ndakomeza kubikangurira n’abatarabimenya ahubwo nkanabakangurira gufata amakarita ku gihe.”
Referandum ibaye nyuma y’uko Abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo y’101 mu itegeko nshinga ivugururwe, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abone amahirwe yo kwiyamamariza indi manda.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yadutindiye ahubwo, niyihutishwe
erferererererery56
ni gute amatora azagenda (process). ese ni izihe ngamba zafashwe ngo azabe mu mahoro no mu mucyo.