Iburasirazuba: Ishyaka PL ryabonye abayobozi bashya

Nzabonimana Guillaume Serge ni we watorewe kuba Perezida w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) mu Ntara y’Iburasirazuba, mu matora ya komite nyobozi y’iri shyaka yabereye mu karere ka Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 9/03/2014.

Mu nteko itora y’abarwanashyaka ba PL mu Ntara y’Iburasirazuba bagera ku 128, Bwana Nzabonimana yegukanye intsinzi ku majwi 108 atsinze Mugirimbabazi Jean Bosco bari bahanganye kuri uyu mwanya, nyuma y’uko uyu wa kabiri agize amajwi 20.

Kongere y'Ishyaka PL mu Ntara y'Iburasirazuba ni yo yatorewemo komite nyobozi y'iri shyaka ku rwego rw'Intara.
Kongere y’Ishyaka PL mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo yatorewemo komite nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’Intara.

Nyuma yo gutorwa, Bwana Nzabonimana Guillaume Serge yavuze ko yishimiye intsinzi abonye kandi ngo afite imigambi yo kongera imbaraga mu ishyaka rya PL mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko hongerwa umubare w’abayoboke b’iri shyaka ndetse no kubaka ubushobozi bwabo.

Nzabonimana yashimangiye ko ubu bushobozi bugomba kubakirwa mu bayoboke ba PL ngo bujyanye no kubamenyesha gahunda za Leta zose ziriho no kuzigiramo uruhare ndetse no kubaha ubushobozi bubafasha mu buzima barimo nk’imishinga ibateza imbere, kwirinda indwara z’ibyorezo no gukorana neza n’izindi nzego.

Serge Guillaume Nzabonimana ni we watorewe kuba Perezida w'Ishyaka PL ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba.
Serge Guillaume Nzabonimana ni we watorewe kuba Perezida w’Ishyaka PL ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mu izina rya komite nyobozi icyuye igihe, Kamanda Charles wari Perezida wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye abayoboke b’iri shyaka ku bw’ibikorwa byakozwe muri manda irangiye kuko babashije kongera abayoboke baryo, maze asaba na komite itowe kongera imbaraga mu kugwiza abayoboke b’ishyaka kuko ngo ubwinshi bw’abayoboke ni zo mbaraga z’ishyaka.

Depite Mukabera Henriette wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa akaba ari no muri komite nyobozi ya PL ku rwego rw’igihugu, yashimiye abatowe kandi abasaba gukorana ingufu nyinshi kugira ngo bagaragaze umusaruro uhagije mu mirimo binjiyemo.

Komite nyobozi ya PL mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yatowe igizwe n’abantu 9 barimo perezida na ba visi perezida babiri, umunyamabanga, umucungamutungo, babiri bahagarariye abagore na babiri bahagarariye urubyiruko.

Komite nyobozi ya PL ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba. Uhereye ibumoso ni Perezida wayo, Serge Guillaume Nzabonimana n'abamwungirije.
Komite nyobozi ya PL ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Uhereye ibumoso ni Perezida wayo, Serge Guillaume Nzabonimana n’abamwungirije.

Komite nyobozi ya PL ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba iteye ku buryo bukurikira:

1. Nzabonimana Guillaume Serge - Perezida

2. Bagwaneza Theopista -Visi Perezida wa 1

3. Mugirimbabazi Jean Bosco - Visi Perezida wa 2

4. Nyirabazayire Angelique - Umunyamabanga

5. Kamanzi Jean Paul - Umubitsi

6. Kazarwa Gerturde - Uhagarariye Abagore

7. Muzarirehe Elisabeth - Uhagarariye Abagore

8. Umugwaneza Solange - Uhagarariye Urubyiruko

9. Sibobugingo Jean Bosco - Uhagarariye Urubyiruko

Aya matora yabaye nyuma ya Kongere y’Ishyaka PL ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yari ihuje abagize komite nyobozi z’ishyaka rya PL ku rwego rwa buri karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’umuntu umwe uhagarariye umurenge.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

nizere ko babandi bajya bavuga ako mu Rwanda nta bwisanzure bw’imitwe ya polotiki babonye ko ntacyo bakivuga cy’ukuri. amashyaka arahari rwose kandi arakora

muhayi yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

ndumva bafite ingamba nziza imigambi yose itari ugusubiza inyuma abanyarwanda bongera kuryanishwa ntawabura kubashyigikira kabone niyo yaba atabarizwa muri iryo shyaka mukomereze aho.

Saidi yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka