Iburasirazuba: Abafite ubumuga n’abagore ngo bafite impamvu yihariye yo kwamagana filimi ya BBC
Abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko bo mu karere ka Ngoma bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana filimi iheruka kunyura ku murongo wa kabiri wa BBC, bavuga ko ifobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse ikaba inashaka gusubiza abanyarwanda inyuma.
Kuba abafite ubumuga barahawe ijambo batagihezwa nka mbere ndetse abagore nabo bakaba batagikandamizwa kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame niyo mpamvu ibi byiciro bivuga ko byamagana iyi filimi iharabika abayobozi.
Urugendo rwo kwamagana Filimi yanyuze kuri BBC kuri uyu wa 8/11/2014 rwatangiriye mu mugi wa Kibungo rukomeza rugana ahitwa Rond- point maze rusorezwa kuri sitade ya Cyasemakamba.

Abakoraga uru rugendo bari bitwaje ibyapa bitandukanye byamagana abashaka gusubiza inyuma abanyarwanda bagoreka amateka bahakana Jenoside, bakora filimi zifobya Jenoside nk’iyanyuze kuri BBC y’abongereza.
Uwitwa Karemera Jean Léopord uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Ngoma, mu ijambo rye, yagaragaje impamvu abafite ubumuga bafite impamvu y’umwihariko yo kwamagana filimi nk’iyanyuze kuri BBC ziharabika abayobozi b’u Rwanda zikanafobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati “Mu by’ukuri kuva u Rwanda rwabaho ubu nibwo abafite ubumuga bariho, ubundi bitwaga amazina, ntagaciro bafite bahezwa, ariko ubu turiho kandi turashoboye, ibyo byose byakozwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame. Dufite amategeko aturengera, umudepite uduhagarariye. Abo bakora filimi nk’iriya ni abashaka kudusubiza inyuma ni abashaka kutumugaza bwa kabiri”.
Si abafite ubumuga gusa ahubwo n’abagore bari bitabiriye uru rugendo bavuze ko nabo uwagoreka amateka agamije kubasubiza inyuma aho batagiraga agaciro n’ijambo bamwamagana bivuye inyuma, aha bavuze ibyiza bamaze kugeraho bakesha ubuyobozi bwiza bwa perezida Paul Kagame.
Uwimana Marie Grace, wavuze mu izina ry’abandi yagize ati “Ubuyobozi bwiza bwa perezida Kagame abagore ubu turi mu iterambere ubundi twari inyuma niyo mpamvu twaje kwamagana abashaka gufobya Jenoside no kudusubiza inyuma. BBC turayamaganye ndetse nabo ikoresha bose”.

Karasira Jean Claude, mu izina ry’urubyiruko rwitabiriye uru rugendo, yavuze ko impamvu bakoze urugendo ari uko babajwe na filimi yanyuze kuri BBC ihakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ahubwo igashinja abayobozi bakuru ko aribo bakoze Jenoside.
Yagize ati “Twamganye BBC, turayamaganye, turayamaganye, twamaganye Corbin na filme ye. Perezida Paul Kagame oyeee! Twebwe dusobanukiwe n’amateka y’igihugu cyacu, reka urubyiruko nk’uko rwakoreshejwe mu gusenya igihugu ubu tube imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba twamagana ushaka kugoreka amateka yacu”.
I Kayonza naho hakozwe urugendo rwo kwamagana BBC na Filimi Rwanda’s untold story
Abanyarwanda ngo ntibakwiye guha umwanya umuntu wese ubatesha igihe cyane cyane abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abagoreka amateka y’u Rwanda muri rusange.
Ibi byavuzwe n’abari mu nzego z’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bo mu karere ka Kayonza tariki 08/11/2014, ubwo bari mu rugendo rwo kwamagana filimi “Rwanda’s Untold Story” yavuzweho kugoreka amateka y’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwatangiriye ku kigo cy’urubyiruko cya Kayonza rukomereza ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Mukarange rusorezwa ku biro by’akarere ka Kayonza.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri ako karere, Dusabe Gloriose yavuze ko bateguye urwo rugendo mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko batishimiye abafite umugambi wo kugoreka amateka y’u Rwanda.
Yagize ati “Twamaganye BBC na filimi yanyujijwe kuri icyo gitangazamakuru ipfobya Jenoside kandi ikanaharabika ubuyobozi bw’igihugu cyacu harimo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Turavuga tuti ‘ntabwo tugomba guceceka ibi bintu byanyuze kuri BBC, reka natwe rugaragarize amahanga ko tutishimiye iyi nkuru yatangajwe n’abayikoze’”.

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zigenda zigaragara ku Banyarwanda hirya no hino mu gihugu, ariko bamwe mu bagaragaraho izo ngaruka ni abasigiwe ubumuga n’iyo Jenoside, nk’uko Gakumba Robert uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kayonza abivuga.
Aha ni ho ahera avuga abafite ubumuga bakwiye kwamagana bivuye inyuma iyo filimi ya BBC kuko ubutumwa bukubiye muri iyo filimi ya BBC bwatonetse bikomeye abatewe ubumuga na Jenoside.
Yagize ati “Hari abantu benshi bafite ubumuga kubera Jenoside. Abanyarwanda nitwe tuzi aho dutonekara, aho twavuye turahazi, aho turi turahazi n’aho dushaka kujya turahazi, ni yo mpamvu abantu bafite ubumuga by’umwihariko bagomba kwamagana kuko ingaruka za Jenoside abenshi zabagezeho ni yo mpamvu nk’abantu bafite ubumuga tuzafata iya mbere twamagana abadusubiza aho twavuye”.

Nyuma y’uko iyo filimi inyujijwe kuri BBC Abanyarwanda mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu bakomeje kuyamaganira kure, ndetse biza no kuvamo guhagarika ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda nyuma y’uko bisabwe na bamwe mu Banyarwanda bagejeje icyo cyifuzo ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Andi mafoto yafatiwe mu rugendo rwo kwamagana BBC mu turere twa Kayonza na Ngoma:



Jean Claude Gakwaya na Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twamagane abashaka kuduhindurira amateka bayavangavanga uko bishakiye, bagamije kutuyobya, dukunda president wacu kandi naniyamamariza indi mandat tuzamutora