Ibuka yanenze byimazeyo Lantos Foundation kubera igihembo yahaye Rusesabagina

Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda mu 1994 yibumbiye muri Ibuka ikomeje kunega umuryango Lantos Foundation kubera igihembo yahaye Rusebagina.

Ibuka inenga Lantos Foundation ko yahaye igihembo Rusesabagina itabanje gukora ubushakashatsi bucukumbuye kubyo Rusesabagina avuga yakoreye abahungiye muri hotel des mille collines.

Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 17/11/2011, Ibuka yagaragaje ko ibabajwe kandi inenga ibyo Lantos Foundation yakoze kuko itigeze ibaza Abanyarwanda barokotse Jenoside; by’umwihariko abarokokeye muri hotel mille collines. Ibuka ivuga ko ibivugwa na Rusesabagina ari ugucuruza Jenoside no kwigira intwari.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Forongo Janvier, yavuze ko Ibuka itazacika intege mu kuvuga ukuri.
Lt-Col Jean-Loup ni umwe mu basirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Yatangaje ko Lantos Foundation yakoze ikosa ryo guha igihembo Rusesabagina itabanje kwegera bamwe mu babaye muri hotel des mille collines muri icyo gihe, barimo n’abasirirkare b’Abafaransa baharindaga ngo babahe amakuru afatika.

Jean-Loup yatangaje kandi ko imiryango nk’iyi ikunda gukora amakosa cyane cyane igamije kurengera inyungu zayo kuruta iz’uburenganzira bwa muntu iba yiyitirira. Yanongeyeho ko we azi ko abantu bari muri mille collines bari barinzwe n’abasirikare akaba atumva ukuntu Rusesabagina yabyiyitirira. Avuga ko Rusesabagina yari umucungamutungo muri icyo gihe aho wasangaga abantu bamwinuba kubera kubishyuza.

Mubyo Ibuka iteganya gukora kugirango ibi bikorwa ibona nkibigambiriye gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bicike, harimo kurushaho kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside binyuze mu buryo bwose butanga amakuru.

Muri ubu buryo harimo urubuga rwa interineti rukubiyemo ubuhamya, amajwi ndetse n’amashusho bivuga uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe, uko yahagaritswe n’abayigaritse, uko abayirokotse babayeho n’ibindi. Forongo avuga ko ibi bizagabanyirize umurindi abiyitirira ibyo batakoze ku nyungu zabo.

Lantos Foundation ni umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya akarengane. Washinzwe n’Umuyahudi Thomas Peter "Tom" Lantos mu mwaka w’2008 ukaba ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka