Ibiza byishe abantu babiri binasenya amazu 50 mu Burengerazuba
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe ajyanwa kwa muganga bazize ibiza by’inkuba byibasiye imirenge ibiri yo mu karere ka Nyamasheke kuwa kabiri tariki 25/09/2012.
Imvura irimo inkuba yaguye mu murenge wa Cyato saa saba n’igice z’amanywa, maze inkuba ikubita umwana w’imyaka 12 witwa Niyitanga M. wabaga kwa nyirakuru mu kagari ka Bisumo, mu mudugudu wa Mutuntu, ariko yavukaga mu mudugudu wa Kabuga.
Mu murenge wa Karambi uhana imbibi n’uyu wa Cyato saa kumi n’igice z’umugoroba naho haguye imvura yamaze akanya gato ariko irimo inkuba n’urubura, maze inkuba ikubita abantu babiri bari kubaka inzu mu kagari ka Gasovu.
Uwitwa Hitimana Viateur yahise yitaba Imana, naho Kanyamibwa bari bari kumwe ajya muri koma ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karambi.
Nyuma yo kumva urupfu rw’uyu Hitimana wari umaze amezi abiri ashyingiwe, umugore we na mushiki we bahise bagira ihungabana, maze nabo bagahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karambi.

Muri iki gitondo tariki 26/09/2012, Uwimana Damas uyobora umurenge wa Karambi yatangaje ko yari avuye kubasura akaba yasize Kanyamibwa atangiye kuvuga, umugore wa nyakwigendera na mushiki we nabo batangiye koroherwa.
Kuwa mbere tariki 24/09/2012 naho inkuba yakubise umupasiteri mu murenge wa Kirimbi nawo uturanye n’uyu wa Karambi ariko we ntacyo yabaye.
Rusizi :Imvura idasanzwe yasenyeye abaturage
Mu masaha ya saa sita imvura idasanzwe yiganjemo inkubi y’umuyaga n’urubura rwinshi yaguye mu kagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu isenya amazu 50 yangiza n’imyaka yigiganjemo ibishyimbo, ibigori, ndetse n’urutoki.
Amanzu yangiritse ngo ashobora kwiyongera kuko bari batarakora isuzuma neza ku byangijwe n’iyo mvura; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, Nsabibima Theogene.

Bamwe mu baturarage bahuye n’icyo cyiza bararira ayo kwarika kuko ngo aribwo bwa mbere bahura n’ibiza nk’ibyo.
Barasaba ubutabazi kugirango bafashwe gukurwa muri ayo makuba urebye urwo rubura rwaguye muri uwo murenge wabonaga bidasanzwe kuko rwisasiye ubutaka bwose butagaragara.
Emmanuel Nshimiyimana na Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|