Ibiza byahitanye abantu 15 mu minsi itandatu-MIDIMAR
Imibare itangwa na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iravuga ko kuva tariki ya 11/02 kugeza tariki 16/02/2015 ibiza bitandukanye byahitanye abantu 15 hirya no hino mu gihugu.
Abantu 12 bishwe n’inkuba abandi barohama mu kiyaga cya Muhazi. Inkuba kandi ngo zahitanye inka 10 naho muri rusange amazu yangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga ni 127 mu gihugu hose.

MIDIMAR yibukije abantu amabwiriza yabafasha kwirinda guhitanwa cyangwa kwangirizwa n’ibiza; isaba abatuye ahabateza ibyago kuhimuka, kuzirika ibisenge by’amazu no gutera ibiti bigabanya ubukana bw’umuyaga, kuyobora amazi y’umuvo no guca inzira z’aho agomba kumanukira, no gushyira imirindankuba ku mazu.
Buri wese kandi asabwa kwirinda imyitwarire yatuma akubitwa n’inkuba, irimo kugama munsi y’ibiti igihe hagwa imvura ivanze n’inkuba, kureka (gutega) amazi y’imvura afashe ibikoresho bikozwe mu byuma; gukoresha ibikoreshwa n’amashanyarazi mu gihe inkuba zikubita cyangwa imvura igwa, ndetse no kwirinda kwitaba telefone mu gihe inkuba zikubita.

Kubahiriza izi ngamba zo kwirinda ngo ni bimwe mu byafasha abantu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza bimaze kugaragara muri iki gihe imvura y’itumba yatangiye, nk’uko MIDIMAR igaragaza ko ibikomeye cyane ari ibiterwa n’umuyaga, gutenguka kw’imisozi, imyuzure ndetse n’inkuba.
Iyi Minisiteri isaba ababyeyi kumenya aho abana baherereye mu gihe haguye imvura nyinshi, ndetse no kubabuza kujya ku migezi minini igihe imvura nyinshi ihise. Isaba kandi abaturage gutabarana ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye, igihe bahaye ibiza n’igihe hari ikintu cyose gishobora kubiteza.
MIDIMAR yashyizeho umurongo utishyurwa ariwo 170 abantu bahamagaragaho mu gihe habaye ikiza cyangwa babonye icyabiteza; ndetse no gusoma andi makuru n’amabwiriza arushijeho ku rubuga rwayo rwa interineti.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mbona ibijyanye ni mirinda nkuba abaturage bamwe na bamwe batabiso banukiwe kuko usanga bagereranya yi systeme bakoreshya bongera neutre bayikura mubutaka aho bafata pique terre na fil de terre na makara bakabishyira mubutaka ugasanga babyita umurinda nkuba ataribyo bagwakwiye nokubasobanuri umurinda nkuba icyaricyo doreko unahenda utapfa kwigonderwa naburi muturage
Muri ino minsi ishize haguye imvura nyinshi kandi abantu batari biteguye, twagakwiye kongera imbaraga mu iteganyagihe wose
midmari ikore akazi kayo maze aba bagize ibyago bagobokwe ubuzima bukomeze