Ibitaro bya Kirehe byari byongeye kwibwa
Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2015 mu cyobo kimenwamo imyanda mu Bitaro bya Kirehe hatahuwe mudasobwa ikoreshwa muri serivise ishinzwe ububiko bw’ibitaro.
Mu ma saa sita ni bwo abashinzwe uburinzi mu bitaro basanze iyo mudasobwa igendanwa muri icyo cyobo cy’imyanda bayishikiriza Ubuyobozi bw’Ibitaro, naho Polisi ikorera i Kirehe ikaba ikomeje iperereza kuri icyo kibazo.

Impamvu y’uburyo iyo mudasobwa yagejejwe muri icyo cyobo cy’imyanda ntiramenyekana kuko Munyaneza Pascal wari uhagarariye ubuyobozi bw’ibitaro yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo ndetse anakumira itangazamakuru asaba abandi bakozi ko hatagira ugira icyo aribwira ku byabaye.
Nyamara ariko, abenshi mu bakozi b’ibitaro baremeza ko uwashyize iyo mudasobwa mu kimoteri yari afite umugambi wo kuyitwara dore ko icyo cyobo kiri hafi y’uruzitiro rw’ibitaro.

Muri uyu mwaka ibitaro bya Kirehe byagiye bibura ibikoresho binyuranye kandi bikomeye bigatwarwa mu buryo butazwi.
Ibyo bikoresho bigizwe na Mudasobwa zakoreshwaga muri serivisi ya mutuweri n’icyuma cyitwa échographe cyifashishwa ku bagore batwite.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nasabaga ko mwahagera mukareba Imiyoborere mibi itugeze aharenga rwose nta n’umwe utabibona ngaho abayobozi biha amanota 100/100 , HR, na team yawe se mwagiye mukora neza abantu batabanje gusakuza , ntimwibeshye ngo ariya manota muduhaye arakuraho amakosa mwakoze kera. tuzakomeza kuvuga ibitagenda. erega kuyobora si ukumvisha abo ushinzwe no kubakankamira ahubwo ni ukwicara mukajya inama.
ijoro ryiza.
Mureke amatiku
Nasabaga ko mwahagera mukareba Imiyoborere mibi itugeze aharenga rwose nta n’umwe utabibona ngaho abayobozi biha amanota 100/100 , HR, uhemba abaforoma batagikora (Ibyo mwabirebera kuri Pay roll Zakozwe), Abayobozi batitabira gahunda za leta (umuganda wahariwe abakozi bato, none Se hari ubwo HR, ADmin bari baboneka mu muganda nibura rimwe kandi baduhannira ko tutawukoze Directeur we ashobora kuba afite nka 1/100,mu muganda, kuko n’iyo yaje ahagera saa ine akibagirwa ko abandi bahageze saa moya, agacyura abakozi bukeye saa cyenda. HR na ko kanama gatanga amanota ese buriya mubona nta soni bibatera kwiha 100/100, Ikindi iyo ugusa mu mutego abayobozi bawe ukora liste de paie ugahemba abagiye hanyuma bakakurya wumva koko ejo bundi abayobozi bawe batazaba nka Kabutare, Rutongo, Kibuye,... , nagira ngo wumvise ko na Rwinkwavu byabagezeho. Reka gukomeza kugira amafuti nk’aya misaa myiza, dore kandi wongeye guteranya abakozi na Directeur utegura demande singiye kubusa, ese niba yarakwimye nta uwawe ugira? . Pascal we reka kubuza abantu kuvuga kuko atari impinja zitazi kuvuga no kureka . Ijoro ryiza.
Ntibizoroha ibi Bitaro nabyo biratungwa agatoki mumiyoborere mibi ariko turacyabitohoza neza tuzayabagezaho