Ibisasu bibiri biturikiye mu mujyi wa Kigali
Ibisasu bibiri byaturikiye mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30/03/2012 mu ma saa moya z’ijoro. Igisasu kimwe cyaturikiye mu mujyi rwagati hafi y’isoko rya Nyarugenge, ikindi giturikira i Nyarutarama; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi.
Abantu batandatu bakomeretse bahise bajyanywa mu bitaro bya Kibagabaga n’ibya CHUK byose biri mu mujyi wa Kigali.
Abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu iterwa rw’ibyo bisasu byo mu bwoko bwa grenade bamaze gutabwa muri yombi; nk’uko umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yabitangarije ORINFOR.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nifuza kujya menya amakuru agezwe kuri iyi website kuko mbona ifite imikorere myiza
Thanks to Kigali today, I like to thank for your news updates and the information around Kigali city. please keep it up.
Ariko ibyo bisasu bikomeza kutwibasira, bituruka he? iyo chanel biturukamo yatunanira kuyikinga kweri?
ibyo bisasu biba bifite serial numbers ahobyakorewe igihe byakorewe information nkizo zafasha investigations kumenya uwa bi suplyinze nuwo yabi supliyinze.
Entry points zacu zo am quite sure ubwoko bwibisasu ntabwo byahanyura bibaye byahanyura ikyo kyaba arikindi kibazo nukuvuga ko bishoboka ko byinjira mugihugu binyuze izibusamo kandi nazo zoroshye to deploy security personnel tugahashya izi nkozi zamaraso cyangwa se nukuvuga ko abo babitega babihabwa n’abantu bari mugihugu ndani.
niba ari ntahantu byinjira nukuvuga ko hari ba supplyers mugihugu ndani. the enemy of the state within the state.
Imana itubabarire. Amen
Ko numvase ibisasu bimeze nabira!!!!Imana ibiturinde daaaa