Ibirori byo guhemba Rusesabagina mu Butaliyani byahagaritswe
Amajwi menshi y’Abanyarwanda yaburijemo ibirori byo guhemba Paul Rusesabagina (ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda) byari biteganyijwe kuri uyu wa 23/01/2015 mu Butaliyani.
Ibi birori byagombaga kubera mu mujyi wa Turin uri mu majyaruguru y’ubutaliyani, aho Paul Rusesabagina yari guhabwa igihembo gikomeye kirimo ubwenegihugu bw’icyubahiro nk’umuntu wagize uruhare mu kurokora abantu 1,268 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko [abari kumuha igihembo baza kumenya ko ibyo bazi kuri Rusesabagina bishobora kuba atari ukuri nk’uko ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani cyabitangaje.
Abagize inteko ya komini ya Turin yo muri province Piemonte, tariki 04/11/2014 batoye bemeza ko Paul Rusesabagina azahabwa icyo gihembo, imiryango irwanya Jenoside n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside batangira kubyamagana kugera ubwo iyo komini igize amakenga igafata icyemezo cyo kubisubika.

Rossa Giovanni Porcino ukuriye akanama kayobora Turin yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kubanza kwiga neza uko ibintu biteye tugasobanukirwa neza kuko ibyo twamenye byatweretse umuntu uvugwa mu buryo bwinshi budasobanutse.”
Ubu abayobozi ba Turin bavuze ko bagiye gukomeza gushaka amakuru nyayo n’ukuri gucukumbuye kuri Rusesabagina, nyuma bakazabona gufata umwanzuro wa burundu. Rosine Mugunga, ni Umunyarwandakazi uba aho mu Butaliyani. Yabwiye Kigali Today ko Abanyarwanda bazi ukuri bari Iburayi biyemeje gutegura uburyo bazamenyesha komini ya Turin ukuri nyako ku bikorwa bya Rusesabagina.
Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ububiligi, wayoboraga Hotel Des Mille Collines mu 1994, aho yamenyekanye akanakorwaho filimi “Hotel Rwanda” yamushimagizaga kuba yararokoye abantu 1268 muri Jenoside.
Mu gihe cya Jenoside, bamwe mu bahigwaga mu mujyi wa Kigali bagiye gusaba ubuhungiro muri Hotel Des Mille Collines, aho babaye kugeza ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside.
Bamwe mu barokokeye muri iyo hoteli ariko bavuga ko Rusesabagina atabahishe by’impuhwe kuko yagiye abasaba amafaranga akayishyirira mu mufuka kandi ngo akaba yarakoranaga bya hafi n’abari mu ngabo za Leta yakoraga Jenoside icyo gihe.
Hari n’abavuga ko uyu Paul Rusesabagina yakoraga urutonde rw’abihishe muri iyo hoteli akarushyikiriza abicanyi ngo yashyizeho n’ibirango by’aho babaga bihishe nka nimero z’ibyumba n’ibindi.
Kuba abantu 1,268 bararokokeye muri Hotel Des Mille Collines yayoborwaga na Rusesabagina ni byo byatumye Silvio Magliano asaba umujyi wa Turin kugenera Rusesabagina igihembo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’icyubahiro.
Paul Rusesabagina ubu aba mu Bubiligi, akaba afite umugore n’abana bane. Ubu afite imyaka 60 y’amavuko. Mu bihe byashize yagiye ahabwa ibihembo byo kumushimira ariko amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside agaragaza ko Rusesabagina atari intwari yarokoye abicwaga, bakavuga ko byose yabikoze ku nyungu ze bwite.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Niho nkibona ko abantu badashima. Ngo abarokokeye Hotel des Miles Collines Rusesabagina ntabwo yabahishye ku by’impuhwe, kuko yabakaga amafranga. Bashobora kuba barayatanze ariko bararokotse. Mu bantu bazize genocide hari benshi bagiye bakwa amafranga bakayatanga ariko nyuma bakicwa. Ariko mwe yarokoye muri kumwikoma. Umuntu araba yarokoye abantu batanu bakamugira umurinzi w’igihango kandi ni byiza. Uwarokoye nawe 1268 nawe bakabona ko ata mpuhwe yarafite
Politiki ni iki? ntabwo ari politiki! jye uriya ntacyo mpfa nawe ariko uko mbibona kuririra kuri film itarakinwe nawe nibura agasha icyo bita notoriété muri politiki ntabwo bihagije ngo umuntu abe yavuga ko ari umunyapolitiki! ibintu bigira imvano! ntabwo iriya film ariyo yagira umuntu icyamamare kandi nawe azi réalité! Yari akwiye kubivugisha ukuri kuruta uko film ariyo imuvugira!Nta politiki jye mbonamo ariko nshobora no kwibeshya kuko abazungu bamenyereye gufaburika abanyepolitiki babikorera afurika batitaye niba uwo bafaburika ari à la hauteur des enjeux! voilà uko mbyumva!
Byose ni politique.Harabatifuriza abandi ibyiza bifuza ko bandagara babahimbira,babagambanira........
hari umugani abanyafurika baciye uvuga ngo "l’étranger ne voit que ce qu’il connaît" m’ubyukuri bavuga ibituku by’i burayi ko bishobora gushukwa bakibwira ko ibyo babwiwe cyangwa babonye ari ukuri kandi atari ko.Ubundi film ntabwo ariyo yakagombye guhesha Rusesabagina ikuzo rigeze hariya. Nawe ubwe azi ko ari fiction. Ntacyo mfa n’uriya Munyarwanda ariko nawe akwiye kugira un peu de modestie (ubwiyoroshye) kuko nawe azi neza ibyabaye. Cher Rusesabagina, soit modeste kandi peu d’ambitions derrière le film, la fiction.Ufite uburenganzira bwo kugira ambitions ariko ku bundi buryo! niba wumva vraiment uri bien à la hauteur de l’enjeu! Ahubwo niwowe wari ukwiriye kubwira abantu ko biriya ari film atari réalité. point!Abanyarwanda tujye twiyoroshya kuko aribwo bwenge.
hari umugani abanyafurika baciye uvuga ngo "l’étranger ne voit que ce qu’il connaît" m’ubyukuri bavuga ibituku by’i burayi ko bishobora gushukwa bakibwira ko ibyo babwiwe cyangwa babonye ari ukuri kandi atari ko.Ubundi film ntabwo ariyo yakagombye guhesha Rusesabagina ikuzo rigeze hariya. Nawe ubwe azi ko ari fiction. Ntacyo mfa n’uriya Munyarwanda ariko nawe akwiye kugira un peu de modestie (ubwiyoroshye) kuko nawe azi neza ibyabaye. Cher Rusesabagina, soit modeste kandi peu d’ambitions derrière le film, la fiction.Ufite uburenganzira bwo kugira ambitions ariko ku bundi buryo! niba wumva vraiment uri bien à la hauteur de l’enjeu! Ahubwo niwowe wari ukwiriye kubwira abantu ko biriya ari film atari réalité. point!Abanyarwanda tujye twiyoroshya kuko aribwo bwenge.