Ibiraro byo mu kirere bubakiwe bizoroshya imyigire y’abana babo

Abatuye mu mudugudu wa Rweru mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, barishimira iteme ryo mu kirere bubakiwe muri uyu mwaka kuko ngo rizatuma imyigire y’abana babo irushaho kugenda neza.

Impamvu ni uko ngo amashuri abana babo bigaho ari hakurya y’umugezi wa Mwogo, ku buryo kujya ku ishuri byabasabaga kuzenguruka aho bagendaga ibirometero bigeze kuri bitatu, nyamara wambutse umugezi ugenda urugendo rutarenze ikilometero kimwe, nk’uko bivugwa na Tharcisse Ntijyinama, uhatuye.

Agira ati “Nawe urabyumva, umwana uko yiga kure ni ko akererwa, ariko uko yiga hafi ni ko abasha kugera ku ishuri kare, agatangirana amasomo n’abandi atanananiwe, bityo akunguka ubumenyi. Ikirenze kuri ibyo, ni uko iyo imvura yagwaga ari nyinshi, abana basibaga, kandi uko umwana asiba ni ko aba ari mu nzira yo guta ishuri.”

Iri teme ryo mu kirere rihuza utugari twa Kamegeri, Rususa na Nyarusiza, ngo rizafasha n’abahinga mu nkengero za Mwogo kuko bazajya babasha kugera mu mirima yabo bitabagoye. Kimwe n’abanyeshuri, ufite umurima hakurya byabaga ngombwa ko ajya kuzenguruka, yashaka kunyura iya hafi hakaba igihe aguye muri uyu mugezi.

Ntijyinama ati “Iyo Mwogo yuzuraga yatwaraga abantu benshi. Harimo n’abagiye babura burundu, cyane cyane abagore n’abana. Urebye ku mwaka yatwaraga abari hagati ya bane na batandatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko mu karere kose ka Nyamagabe ubu hubatswe ibiraro byo mu kirere bitatu, harimo icyo mu Murenge wa Kamegeri, igihuza Umurenge wa Uwinkingi n’uwa Buruhukiro, n’igihuza imirenge yaMushubi na Mugano.

Icyakora ngo bateganyaga kubaka birindwi, mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, ariko bakomwe mu nkokora n’ibiza ndetse na Coronavirus.

Agira ati “Hari bamwe mu bagombaga kubyubaka bari bagiye hanze y’u Rwanda, imipaka ifungwa bataragaruka. Hari n’aho amazi yuzuye gukora birananirana.”

Ibitarubatswe ni bibiri byo mu Murenge wa Musange, kimwe cyo muri Tare, n’ikindi kimwe cyagombaga guhuza Kaduha na Mbazi. Byose hamwe byagombaga gutwara ingengo y’imari ya miriyoni 350, abaterankunga babyubaka bakishyura 50%, akarere na ko kakishyura asigaye. Kugeza ubu ayo akarere kamaze kwishyura ni aya biriya bitatu byarangiye.

Na none kandi, ibi ngo si byo biraro byonyine bari guhagarariraho, kuko biturutse ku misozi miremire yo muri aka karere, batekereza kuzubaka n’ibindi, aho babona bikwiye mu rwego rwo gufasha abaturage kugenderanirana.

Hubatswe n’amashuri ku Kigeme

Muri iyi minsi Abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 26 y’Ukwibohora, i Nyamagabe bamwe bakishimira ibiraro byo mu kirere, ubuyobozi bw’aka karere bwo bunishimira ibyumba by’amashuri 16 yubatse mu buryo bw’igorofa, bwubatse ku bufatanye na HCR.

Hamwe n’ibindi byumba 18 akarere gateganya kubaka, byose bikazigirwamo muri Nzeri 2020, bizafasha kugabanya ubucucike mu mashuri.

Visi Meya Kabayiza anavuga ko hari n’ibindi bikorwa bishimira bitaruzura neza, ariko bigeze ku rugero rushimishije.

Muri byo harimo isoko rya kijyambere riherereye mu mujyi i Nyamagabe ryari rimaze igihe kirekire ryarananiranye kuzura, ibirometero bibiri bigana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi byashyizwemo kaburimbo, imiyoboro y’amazi n’inzu 400 zubakiwe abatishoboye batagiraga aho kuba.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane kuba mu karere ka nyamagabe barabubakiye iteme nibyigiciro kinshi mu rakoze cyane

Iragena RUTH yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Bjr ariko marie claire joyeuse ntazina ryikinyarwanda afite?

Luc yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka