Ibikorwa byihutirwa ni byo tugomba kwibandaho - JADF Kicukiro

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro, Benjamin Musuhukye, ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kuko bwita ku bafatanyabikorwa ndetse bukabagira inama, na we abwizeza ko nk’abafatanyabikorwa bazakomeza kuba hafi y’ubuyobozi bw’Akarere, bagafatanya mu bikorwa cyane cyane biba byihutirwa.

Abafatanyabikorwa bamurikiye ubuyobozi bw'Akarere ibyo bakora
Abafatanyabikorwa bamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ibyo bakora

Ibi yabigarutseho ubwo abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro bamurikaga ibyo bakora. Mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere, ati “Turabashimira ko mutuba hafi umunsi ku wundi, mukaduha ubujyanama kandi umunsi nk’uyu mukaza kureba ibyo abafatanyabikorwa bakoze. Mu izina ry’abafatanyabikorwa bagenzi banjye, turabashimira cyane.”

Abafatanyabikorwa biyemeje ko ubutaha bazagaragaza ibikorwa byinshi, basaba ko bishobotse ibikorwa byabo byagaragara nko ku mbuga za Internet z’Akarere kugira ngo ubikeneye abiboneho amakuru menshi.

Nubwo bamwe mu bafatanyabikorwa byabakomereye kubera ko inkunga zahagaze, ngo ntibacitse intege, ahubwo bashakishije uburyo, bakomeza gutanga umusanzu mu gushyigikira ibikorwa bari basanzwe bashyigikira mu Karere.

Benjamin Musuhukye ati “Ibikorwa byihutirwa by’Akarere (Priorities) ni na byo nk’abafatanyabikorwa tuba tugomba kwibandaho. Ejobundi twese twarahagurutse tujya kurwanya igwingira, tujya kurwanya ikibazo cy’abana bari mu mihanda, turwanya ikibazo cy’abana biga bakabura akazi, twese dukoresheje ubwenge Imana yaduhaye. Abafatanyabikorwa ndabashimira cyane ko mu bihe bikomeye tunyuzemo by’ubukungu n’ubu tukirimo, turacyakora kandi umusaruro urigaragaza."

Mu mbogamizi yavuze bagihura na zo, harimo kuba badafite uburyo buhuriweho bw’ikoranabuhanga bwo kugaragaza ibyo bakora. Haracyari ikibazo cy’igwingira nubwo imibare atari myinshi ariko n’iyo micye ngo ntabwo igomba kwihanganirwa. Hakenewe n’abafatanyabikorwa benshi mu rwego rw’uburezi kuko uburezi bwiza ari ryo shingiro ry’iterambere.

Mu byo abafatanyabikorwa biyemeje harimo kongera imbaraga mu byo bakora kurusha uko byari bimeze, bibanda cyane cyane ku bikorwa by’Akarere byihutirwa. Barateganya no gukoresha cyane urubyiruko kuko ari rwinshi kandi rufite ubushobozi. Ati "Turizera ko nitwongerera urubyiruko ubushobozi hazabaho umuvuduko w’iterambere."

Abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bashimiwe
Abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bashimiwe

Mu gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa, hashimiwe abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa, hashimirwa n’imirenge n’utugari byakoze neza mu kwita ku iterambere ry’umuturage bafasha abaturage cyane cyane kuzigamira ejo heza habo.

Mu mirenge yashimiwe harimo imirenge ya Nyarugunga, Kicukiro, na Gatenga, n’utugari twahize utundi ari two Gahanga, Nyanza, na Nunga.

Mu miyoborere myiza hashimiwe Umurenge wa Nyarugunga, n’utugari dutatu ari two Kanserege muri Kagarama, Kanserege muri Gikondo, na Gatare muri Niboyi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, na we yashimiye abafatanyabikorwa kubera ubufatanye badahwema kugaragariza Akarere mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere umuturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa, abizeza ubufatanye no kubaba hafi mu byo bakora
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa, abizeza ubufatanye no kubaba hafi mu byo bakora

Yagize ati "Ndashaka kugaruka ku bufatanye ndetse n’umusaruro uva mu bufatanye. Nk’uko mwabibonye mu Karere ka Kicukiro, imibare yatangajwe n’ibarura rusange rya karindwi (EICV7) Akarere ka Kicukiro tugereranyije ikigero cy’ubukene, twaje ku mwanya wa kabiri, bigaragara ko imibare twayigabanyijeho ugereranyije n’aho twari turi. Twagira ngo tubashimire uruhare rwanyu kuri iyo ntambwe twateye, kandi tunabasaba kugira ngo dukomeze dufatanye mu rugendo rwo gufasha umuturage wacu."

Mutsinzi yijeje abafatanyabikorwa b’Akarere ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa bitandukanye, kubasura aho bakorera bareba aho bageze n’imbogamizi bafite kugira ngo bafatanye kuzishakira ibisubizo.

Bimwe mu byo Akarere kishimira byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa birimo kuba mu mwaka wa 2024/25 harahanzwe imirimo mishya ingana na 16,123 mu mirimo 16,100 yari iteganyijwe.

Muri gahunda ya Girinka, muri Kicukiro muri uyu mwaka hari hateganyijwe gutangwa inka 90, hakaba hamaze gutangwa inka 80 zunganira abaturage mu iterambere.

Madamu Muhoza Claudine, utuye mu Mudugudu wa Nyamwijima, Akagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka.

Yagize ati “Ubuyobozi bwaduhaye inka turabushimira cyane kuko ubu ifite amezi igiye kubyara, tubone inyana ndetse n’amata, amwe tuyanywe andi tuyacuruze twishyure mituweli n’umutekano, no mu rugo tubone ibindi dukeneye. Turabashimira kuko baduteje imbere. Tubona ifumbire duhingisha imyaka mu gishanga ikazamuka imeze neza. Inka nimara kubyara turimo kunywa amata, natwe tuzaba tumeze neza. Ndashimira Perezida wacu waduhaye inka.”

Abafatanyabikorwa kandi bafasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 bwagaragaje ko Akarere ka Kicukiro ari ko gafite umubare muto w’abana bagwingira mu Rwanda hose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka