Ibikorwa bya AERG na GAERG ni ishimwe ku babareze
Imiryango ihuza abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (AERG & GAERG), iravuga ko ibikorwa barimo by’ubwitange, bigamije gushimira ababareze bakabakuza.
Abahagarariye iyi miryango ku rwego rw igihugu, babitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Werurwe 2016, ubwo bari mu muganda wo kubakira no kuremera bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Gisagara.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mirindi Jean De Dieu, avuga ko nk’urubyiruko, gufasha aba babyeyi batakibashije kandi basigaye ari incike, ari bwo buryo babona bwo gushimira ababyeyi babareze bakabakuza nyuma ya Jenoside.
Ati “Ntitwabona ishimwe rikwiye aba babyeyi batureze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda tukaba tugeze aha, ariko ibi dukora byibura bibe uburyo bwo kubashimira.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na AERG na GEARG cyerekana ko Abanyarwanda bagifite indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Guverineri Munyantwari asaba Abanyarwanda kudata indangagaciro z’umuco kuko ari zo zatumye Abanyarwanda bongera kwiyubaka bakiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Akaga twagize katugejeje kuri Jenoside ntikatwambuye umutima, ntikatwambuye indangagaciro ziranga Abanyarwanda, kandi tunazirikana ko nta handi tuvoma imbaraga hatari muri izo ndangagaciro.”
Umwe mu bubakiwe inzu, Mukagakwaya Dorcas, aravuga ko yishimiye igikorwa yakorewe kuko inzu ye yari yaraguye, akaba yari amaze iminsi acumbitse kubera kutagira aho aba.
Ati “Nishimye cyane kuko ubu nari nsigaye ntafite aho kuba nyuma y’uko inzu yanjye iguye.”
Muri uyu muganda kandi hagabiwe inka umukecuru Mukarusine Annonciata wo mu karere ka Huye, ashimirwa kuba yarahishe abana babiri b’abakobwa barokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bakaba bariho barubatse ingo zabo.
Ibikorwa byose byakorewe mu Ntara y’Amajyepfo muri iki cyumweru n’imiryango ya AERG na GAERG bifite agaciro ka miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Karere ka Gisagara hari kubakwa inzu 2. Hakozwe kandi uturima tw’ikoni hanatangwa inka imwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Uru urbyiruko, urukundo, umurava, numuhate bagaragarije uyu mukecuru. Nanjye ndabashimiye.