Ibihugu by’Afurika byumvikanye ku kugisha inama abaturage ku ikurwaho ry’igihano cy’Urupfu
Inama yaberaga i Kigali ihuje ibihugu by’Afurika byiga ku ikurwaho ry’igihano cy’urupfu yarangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011.
Intumwa z’ibihugu byari muri iyi nama byumvikanye ku kujya iwabo bagasaba abaturage guhitamo niba igihano cy’urupfu cyavanwa mu gitabo cy’amategeko ahana.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama akaba n’intumwa ya leta avuga ko iyi nama yarangiye idafashe umwanzuro wo gukuraho igihano cy’urupfu ko ahubwo yemeje ko ibihugu byashyikiriza abaturage icyifuzo cyo gukuraho igihano cy’urupfu maze abaturage akaba ari bo bafata umwanzuro. Karugarama agira ati: “Ibihugu byumvikanye ku guhuza amategeko n’ibiteganywa n’amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika .Uyu muryango ukaba ushyigikiye ko igihano cy’urupfu cyavaho.”
Muri iyi nama ibisobanuro byinshi byatanzwe bikaba byaravuze ko gukuraho igihano cy’urupfu biha umuntu uburenganzira busesuye bwo kubaho bikanatuma uwakoze icyaha abona umwanya wo kwicuza icyaha ndetse akanagerwaho n’ububabare bwo guhanwa.
Muri iyi nama bikaba byavuzwe ko gukuraho igihano cy’urupfu bigomba kujyana no guha indishyi abakorewe icyaha kiba cyatume uwakoze icyaha ahanishwa urupfu.
Iyi nama y’iminsi ibiri yaberaga i Kigali yatangiye kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2011, yahuriyemo ibihugu by’Afurika bigera kuri 36. Ni inama yateguwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu witwa Hands off Cain (ntimukore kuri Gahini) byibutsa amateka ya bibiliya ya Gahini yica murumuna we Abel. Uyu muryango ukaba uharanira ikurwaho ry’igihano cy’urupfu.
Jean Baptiste Micomyiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|