Ibihugu birenga 20 bizifatanya n’u Rwanda mu gusoza ukwezi kw’imiyoborere

Inama yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage; ikazahuza impuguke n’abayobozi bagera kuri 500 baturutse mu bihugu birenga 20 byiganjemo ibya Afurika; bazaba baje kwiga ibijyanye n’imiyoborere hamwe na gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Iyo nama izabera i Kigali tariki 10-15/3/2014 yateguwe kugirango ijyane no gusoza ukwezi kw’imiyoborere mu Rwanda, kwatangijwe mu gihugu kuva tariki ya 10/02/2014, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, Prof. Shyaka Anastase.

RGB hamwe n’Ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’u Budage (GIZ), bavuga ko bahisemo gukorera iyo nama mu Rwanda, kugirango rutange urugero mu kubaka inzego zishinzwe imiyoborere, kandi ngo rukaba rwarageze kuri byinshi mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, mu kuzamura imibereho; hamwe no kuba ari igihugu gikoresha indimi zombi z’igifaransa n’icyongereza.

Abayobozi muri RGB na GIZ, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi muri RGB na GIZ, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Dr Ulrike Maenner, yagize ati: “Twahisemo u Rwanda kuko ibihugu bya Afurika byishimiye uburyo ruyobowe, kandi iyo miyoborere ikaba ari yo ahanini yatumye bigerwaho; bazi ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu mibereho y’abaturage, birimo intego z’ikinyagihumbi (MDGs); bakazaba baje kubaza uburyo byakozwe”.

Dr Maenner ashima ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere, aho babazaga umuturage uburyo ayobowe cyangwa abona sevisi ahabwa n’inzego za Leta.

GIZ kandi yashatse ko ibihugu bya Afurika ikoreramo, hamwe n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga baza mu Rwanda; ishingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu gikoresha indimi zombi z’igifaransa n’icyongereza; hamwe no kugira inzego zitangwaho urugero mu miyoborere no gushoboza abaturage gutanga umusaruro (urugero rutangwa ku kigo cy’imisoro n’amahoro/RRA).

“U Rwanda rwanashyizeho inzego zishinzwe imiyoborere, nk’Urwego rw’Umuvunyi, RGB n’izindi; simpamya ko hari ibindi bihugu bifite urwego rushinzwe imiyoborere”, nk’uko byatangajwe na Philip Kusch, uhagarariye GIZ muri Afurica.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya RGB na GIZ cyabaye tariki 06/03/2014.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya RGB na GIZ cyabaye tariki 06/03/2014.

Umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka yamenyesheje ko umwihariko w’u Rwanda kugirango iyo nama ishobore kubera mu Rwanda, ari uko muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, Abanyarwanda bishakamo uburyo bwabo bubari hafi nka gir’inka, gacaca, abunzi, VUP, n’ibindi.

Ati: “Kuri ibyo tuzongeraho ubunararibonye bw’igihugu cy’u Budage n’ubw’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye; ahanini ibizavamo bikadufasha guhindura inzego z’ibanze ibicumbi by’iterambere, abaturage bashoboye kwibeshaho, ndetse no kuvugurura ireme ry’imitangirwe ya serivisi”.

Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (decentralization), yatangijwe mu mwaka wa 2000; ikaba igamije guha ubushobozi abaturage, gutuma bagira uruhare rugaragara mu byemezo bibafatirwa, hamwe no kubaka inzego z’ibanze zishoboye kubayobora mu buryo bubanogeye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

wooow, baje kwiga uko imiyoborere myiza itegurwa , binyura muzihe nzira? niba bige nibyo koko iyo umuntu afite icyo akurusha uraza ukamwegera akakiwgisha , uca bugufi ukiga kuko hari ibyo aba akurusha, icyubahiro cyinshi kuri Nyakubahwa President wacu Paul kagame

maniraro yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

kubera aho tugeze twiteza imbere mu nzego zitandukanye ibi bikaba binagaragaza ko biterwa n;imiyoborere myiza dufite. reka turebe ko iyi nama hari icyo izongerera abayobozi bacu

shyaka yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka