Ibihugu bigicumbikiye abahekuye u Rwanda biranengwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko mu bihugu bya Congo n’u Burundi hakiri ababiba amacakuburi mu bihugu by’ibiyaga bigari bagamije kubayobya.

Byatangaje kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2015, mu biganiro byahuje abaturage bo mu bihugu bya Congo n’u Rwanda byateguwe n’umuryango wa Never Again Rwanda, bigamije kuganira kunzitizi z’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari n’uburyo zakumirwa.

Ushizwe gahunda za Never Again Rwanda asaba abaturage kurenga imyumvire y'amoko.
Ushizwe gahunda za Never Again Rwanda asaba abaturage kurenga imyumvire y’amoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yavuze ko hakenewe amahoro mu bihugu by’ibiyaga bigari, kugira ngo bibeho neza. Ariko anenga ibihugu nka Congo n’u Burundi bigicumbikiye abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kubajyana mu macakubiri ashingiye kumoko.

Yagize ati “Amahoro twese niyo dukeneye, uyu munsi ariko hari icyo abaturanyi bacu bakabaye bumva neza, abasize bahekuye igihugu cyacu bahungiye muri Congo n’U Burundi bakomeje kwigisha ibyo bihugu amacakubiri babayobya muhaguruke dufatanye kubakumira.”

Mahoro Eric ushinzwe Gahunda ya Never Again, yasabye abaturage b’ibyo bihugu kurenga imitekerereze y’amoko bakubaka imibanire. Ati “Ku bijyanye n’amoko abaturage bagomba kurenga politiki mbi ishingiye kumoko bagaharanira icyabateza imbere.”

Abitabiriye ibiganiro bavuga ko umubano uri kugenda uba mwiza hagati yabo.
Abitabiriye ibiganiro bavuga ko umubano uri kugenda uba mwiza hagati yabo.

Bamwe mu bahuriye mu rubuga rw’ibiganiro ku mahoro kugira ngo baganire ku nzitizi z’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari n’uburyo zakumirwa, bavuga ko ibibangamiye amahoro ari imiyoborere mibi y’abayobozi kubera politiki zabo ariko aho bigeze ngo biri kugenda bicika.

Bigirima Andre ati “Ibibangamira amahoro muri aka karere bishingiye kubayobozi bagenda bayobora politiki zabo nabi bigatuma abaturage bagirana ubwishishanye ariko ikigaragara biri kugabanuka kuko buri wese aharanira amahoro.”

Umwe mu Banyekongo bitabiriye ibi biganiro Daniel Sezibera Ndayambaje, uturutse mu mujyi wa Bukavu, avuga ko binyuze muri ibi biganiro yahungukiye byinshi mu bijyanye no kubiba amahoro aho asanga hari byinshi byahindutse bitandukanye nambere.

Ati “Mbere abatu bari baravangiwe mu mitwe aho umu congomani yabonaga umunyarwanda nkumwicanyi ariko kuri none byararangiye.”

Abantu 150 bahuriye muri iyi nama bavuye Congo, Rubavu na Rusizi nibo bitabiriye ibyo biganiro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibivugwa na Never again ni ukuri ibihugu duturanye twakagombye kubana neza bityo abaturage bakoze ibyaha hamwe ntibabe indiri mu kindi gihugu

Mahoro yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka