Ibihugu 6 bihugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare baturuka mu bihugu bitandatu bya Afrika, bahuriye mu kigo cy’amahoro cy’ u Rwanda, (Rwanda Peace Academy) i Nyakinama mu karere ka Musanze, kugira ngo bahugurwe ku bijyanye no kurinda abasivire mu bihe by’intambara cyane cyane abana bakoreshwa mu mirimo y’igisirikare.

Birakwiye ko ibihugu bihagurukira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu ntambara, dore ko baba batanazi ibyo barimo bakora; nk’uko byagaragajwe na madame Julienne Munyaneza, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Yagize ati: “Mu bihe by’intambara, abana bahungira ku basirikare, maze bagakoreshwa imirimo itandukanye ya gisirikare, ndetse hakaba n’ubwo bakorerwa ibyamfurambi.

Ni iby’ingenzi kubona Leta yacu yaratekereje kwakira intumwa zituruka mu bihugu bitandatu byo muri Afrika kugirango barebe uburyo babungabunga uburenganzira bw’umwana igihe hari intambara n’igihe idahari”.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry'abana mu gisirikare.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.

Yavuze kandi ko u Rwanda nk’igihugu cyagize ibihe by’intambara ariko kikabisohokamo neza, rwashoboye kwita ku bana, hanafata ingamba zatuma nta mwana washorwa mu bihe by’intambara, ku buryo byanabera urugero amahanga akifuza kurwigiraho.

Colonel Jules Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yavuze ko abasirikare n’abapolisi bitabiriye aya mahugurwa baje mu Rwanda kugirango bige impamvu zituma abana bakoreshwa mu ntambara, ndetse n’icyakorwa igihe bazaba basubiye mu bihugu byabo.

Ibihugu byitabiriye ayo mahugurwa ni: u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Somalia n’u Burundi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

"Yavuze kandi ko u Rwanda nk’igihugu cyagize ibihe by’intambara ariko kikabisohokamo neza" ! Uyu mutegarugori koko abona ko twasohotse neza mu ntambara ? yebabawe nta ntambara isohokwamo neza wa mugani wa Afande ntavuze izina...! Iyacu yo yahitanye imbaga ni gute uyu mutegarugori avuga amagambo nkaya ? ni umusivili koko...

Ruganzu yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka