Ibigo bifite abakozi benshi byategetswe kubatwara mu buryo rusange

Polisi y’u Rwanda yategetse ibigo bifite abakozi benshi guhagarika uburyo byakoreshaga bibatwara mu modoka zabyo ahubwo ko bagomba gutwarwa mu buryo rusange kandi bubahiriza amabwiriza yo gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

CP Kabera avuga ko abazarenga ku mabwiriza bazafungwa kandi ibinyabiziga byabo bigafatirwa
CP Kabera avuga ko abazarenga ku mabwiriza bazafungwa kandi ibinyabiziga byabo bigafatirwa

Polisi ibitangaje nyuma y’uko igihe cyo kuguma mu rugo cyongerewe kugeza tariki ya 30 Mata 2020 mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihu CP Jean Bosco Kabera, abinyujije mu itanganzo yasomeye kuri Tereviziyo y’u Rwanda, yatangaje ko ibigo n’abikorera basanzwe bafite abakozi benshi batwarwaga n’imodoka zabyo bihagaze kugira ngo hakomeze kwindwa ikwirakwizwa rya COVID-19.

Agira ati “Icyo twibutsa gikomeye ibigo n’abikorera n’abantu ku giti cyabo, ni uko ibigo bifite abakozi benshi nk’amabanki n’ibigo by’amasosiyete y’itumanaho n’ibindi bigo bifite abakozi benshi bemerewe gukora akazi nk’uko amabwiriza abiteganya, abo bakozi bose bagomba kugenda mu modoka rusange”.

Ati “Ibyo kandi bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza, urugero niba imodoka isanzwe itwara abntu 30 igomba gutwara abantu 15. Abakozi bazongera kugaragara ko batwara ibinyabiziga byabo, iby’ibi bigo, bazafatwa kandi bahanwe ku buryo bukomeye”.

CP Kabera kandi yatangaje ko abantu bafite imodoka zizwi nka JP cyangwa amavatiri na bo barebwa n’iki cyemezo, kuko batemerewe kurenga babiri mu modoka igihe bagiye mu ngendo za ngombwa zemewe gukorwa nko kwa muganga no kujya guhaha.

Ibyo kandi binareba nk’uko bisanzwe imodoka zitwara ibicuruzwa zemerewe kuko na zo zitagomba kurenza abantu babiri, ni ukuvuga umushoferi n’umwungirije.

Agira ati “Imodoka ntoya za kamyoneti, ivatiri n’amajipe ntizigomba gutwara abantu barenze babiri igihe bibaye ngombwa, imodoka zigenewe gutwara ibiribwa na zo ntizemerewe gutwara abantu barenze babiri, ni ukuvuga umushoferi n’umwungirije”.

Umuvigizi wa Polisi y’Igihugu yihanangirije kandi abantu batwara ibinyabiziga babeshya abapolisi ko bagiye mu bikorwa byemewe bakigira mu zindi gahunda zinyuranyije n’amabwiriza, ko bazajya bahanishwa igifungo no gucibwa amande hanyuma n’ibinyabiziga byayo bigafatirwa kugeza igihe ‘Guma mu rugo’ izarangirira.

Abateganyirijwe ibihano bikomeye kandi harimo abishyira hamwe bakanywa inzoga, abakorera siporo hanze n’abasengera hamwe.

Polisi y’Igihugu isaba abajya gukora serivisi za buri munsi bakenera mu ngo nko guhaha, ko bajya bakora gahunda y’icyumweru kugira ngo babikorere rimwe birinde ingendo nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Afande mwaramutse turabashismira kumabwiriza mwatugejejeho adufasha gukomeza kwirinda icyorezo ark twabasabaga kubwira aba police nabo bagerageza kumva umuntu nkange mfite isoko nakoze mfite contract igaragarako nzishyurwa kwitaliki runaka kandi nimuntara ndetse kwishyurwa kwange ni sheke bampa nkigira kuyisinyisha kurundi rwego ndetse ayo mafaranga niyo agomba kumfasha kubaho none ndimumodoka ngenyine ntamuntu ntwaye nambaye agapfukamunwa nkambra nuturinda ntoki (gaggle) bampagarika nkabereka ya contract babirebako italiki yokwishyurwa yageze ikibazo nikihe mumfashe nonese iyobambujije mbandibubeho gute nabantu ndera murakoze tubashimiye ubufatanye mukomeshe kutwereka

Dusengimana Gerard yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

ni koko ngo uwicaye mugacucu n’agacuma ntamenya ko izuba ririmo kuva, ese koko umuntu araba ari gusaba ubufasha bakamuha 1kg cya kawunga none ngo abantu bajye bahaha ibizamara icyumweru.

Ishimwe Edison yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

niba imodoka rusange zivugwa muri iri tangazo rya police ari za coaster zikaba zizajya zitwara 1/2 cyabagenzi zatwaraga bivuze ko igiciro kiziyongera ibyo numva nabyo byari kuvuugwa kugirango itangazo risobanuke neza muzindi modoka nto zizajya zitwara abantu 2 ubwo na chauffeur ari muri uwo mubare?

uumusaza john yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ikibazo rega nyakubahwa kudahahira rimwe ibyicyumweru suko tutabishaka ahubwo twararindimutse hafi yo kudasubira no guhaha ikindi mwatubariza nkumuntu wo kuri imigration iyo afashe laisse passe yumuntu ngo yarangiritse kandi ntaho ibangamye akagutuma gushaka indi abizi neza igihe turimo aba abona biza kugenda gute kuki atakwihangana ibi bihe byamara kuvamo ukaba washaka indi nkubu umuntu arajya mwirembo system ntirimo kwemera ifoto ubwo nkabantu bemerewe kujya hanze kuzana ibiribwa biragenda gute ubu uwo muntu aba afite iyihe ntego mubyukuri

Rashad yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka